Lk 21:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko yuburaamaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo.

2Abonaumupfakazi wariumukeneatura amasenga abiri.

3Arababwira ati “Ndababwiraukuri, yukouriyamupfakazi atuye byinshi kurutaiby'abandi bose,

4kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukenebwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”

5Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati

6“Ibyo murebaibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywehasi.”

7Baramubazabati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?”

8Arabasubizaati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire.

9Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”

10Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butereubundi bwami.

11Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibiteraubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.

12Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye,

13ibyo bizababeraho kugirango mube abahamya.

14Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,

15kuko nzabahaururimin'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruzacyangwa gutsinda.

16Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.

17Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,

18ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.

19Nimwihangana muzakizaubugingo bwanyu.

20“Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.

21Icyo gihe abazaba bari i Yudayabazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozintibazayijyemo,

22kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.

23Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandiumujinyauzabauri kuri ubu bwoko.

24Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugezaubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira.

25“Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umurababihōrera.

26Abantu bazagushwaigihumuran'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

27Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi.

28Nuko ibyo nibitangira kubahomuzararame, mwubureimitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzabakwenda gusohora.”

29Kandi abaciraumuganiati “Nimwitegerezeumutinin'ibindi biti byose.

30Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenyaubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

31Nuko namwe nimubonaibyo bibaye, muzamenye yukoubwami bw'Imana buri hafi.

32“Ndababwiraukuriyuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugezaaho byose bizasohorera.

33Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

34“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsiukazabatungura,

35kukouzatungura abantu bose bari mu isi yose,umezenk'umutego.

36Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugirango mubonekurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”

37Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musoziwitwa Elayono.

38Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>