1Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.
2Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.
3Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubarew'abo cumi na babiri.
4Aragenda avuganan'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza.
5Baranezerwa basezerana kumuhaifeza.
6Aremera maze ashakauburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.
7Nukoumunsi w'imitsima idasembuweurasohora, ari woukwiriye kubāgirwamoumwana w'intama wa Pasika.
8Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugirango turye.”
9Baramubazabati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?”
10Arabasubizaati “Dore nimumarakugeramu murwa, murazaguhuran'umugabowikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.
11Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubazango: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’
12Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.”
13Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
14Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we.
15Arazibwira ati “Kwifuza nifujijegusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.
16Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugezaaho izasohorera mu bwami bw'Imana.”
17Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire.
18Ndababwira yukouhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu,ukageza ahoubwami bw'Imana buzazira.”
19Yendaumutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu niumubiriwanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugirango munyibuke.”
20N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]
21“Ariko doreukubokok'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza.
22Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntuumugambanira azabona ishyano!”
23Batangira kubazanya muri bo,uwenda kugiraatyo uwo ari we.
24Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri boukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.
25Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafiteubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.
26Ariko mwebweho ntimukabemutyo, ahubwoukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza.
27Umukuruniuwuhe? Niuherezwa cyangwa niuhereza? Siuherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza.
28“Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.
29Nanjye mbabikiyeubwami nk'uko Data yabumbikiye,
30kugirango muzarye munywemwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucireimanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.”
31Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugirango abagosore nk'amasaka,
32ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numaraguhindukaukomeze bagenzi bawe.”
33Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.”
34Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika,utaranyihakana gatatu koutanzi.”
35Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumagamudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?”
Baramusubizabati “Nta cyo.”
36Arababwira ati “Ariko nonahaufiteuruhagorurimoifeza arujyane, n'ufiteimvumba ni uko. Arikoutabifite agureumwitero we, ngo abone kugurainkota.
37Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.”
38Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”
Arababwira ati “Ziramaze!”
39Arasohoka ajya ku musoziwa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira.
40Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugirango mutajya mu moshya.”
41Atandukanana boumwanyaureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukamaarasenga ati
42“Data, nubishakaundenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe ukoushaka.”[
43Marayikauvuyemu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga
44kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.]
45Amaze gusenga arahagurukaajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda.
46Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugirango mutajya mu moshya.”
47Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.
48Yesu aramubazaati “Yuda,uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?”
49Abari kumwe na we babonye ibyenda kubahobaramubazabati “Databuja, tubakubiteinkota?”
50Umwe muri bo ayikubitaumugaragu w'Umutambyi mukuru, amucaugutwi kw'iburyo.
51Yesu aravuga ati “Rekera aho.”Amukoraku gutwi aragukiza.
52Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barindaurusengero, n'abakuru bamuteyeati “Munteye nk'abateyeumwambuzi, mufiteinkota n'inshyimbo.
53Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.”
54Baramufatabaramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka.
55Nuko bamaze gucanaumuriromu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo.
56Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.”
57Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”
58Hashizeumwanya muto, undi aramubonaaramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.”
Petero ati “Wa muntu we, si ndiuwabo.”
59Hashizeumwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Niukurin'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.”
60Petero ati “Wa muntu we, icyouvuzesinzi icyo ari cyo.”
Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika.
61Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.”
62Arasohoka ajya hanze ararira cyane.
63Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita,
64bamupfuka mu maso baramubazabati “Hanura, ni ndeugukubise?”
65Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka.
66Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukikorwabo bati
67“Niba uri Kristo, tubwire.”
Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato,
68naho nababaza ntimwansubiza.
69Arikouhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.”
70Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?”
Arabasubizaati “Mwakabimenye ko ndi we.”
71Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumviseubwacu abyivugiyeubwe?”