Lk 23:1-56 BYSB2001 - Bible AI

1Bose barahagurukabamujyana kwa Pilato.

2Batangira kumuregabati “Uyu twamubonye agandishaubwoko bwacu, ababuza guha Kayisariumusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”

3Pilato aramubazaati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Aramusubizaati “Wakabimenye.”

4Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”

5Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudayahoseuhereye i Galilayaukageza n'ino.”

6Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.

7Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.

8Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kukouhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzagakubonaikimenyetso yakora.

9Amubazaamagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.

10Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumuregacyane.

11Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambikaumwendaubengerana bamugaruriraPilato.

12Herode na Pilato baherako buzurauwo munsi, kuko mbere banganaga.

13Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose,

14arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none doreubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.

15Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.

16Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”[

17Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]

18Ariko bose basakurizaicyarimwe bati “Kurahouyu,utubohorere Baraba.”

19Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhoraubugomen'ubwicanyi bwari mu murwa.

20Pilato yongera kuvuganana bo, ashaka kubohora Yesu.

21Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”

22Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”

23Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhatako Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.

24Nuko Pilato acaurubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:

25abohorauwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhoraubugomen'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugireuko bashaka.

26Baramujyana, batangīraumuntu witwaga Simoni w'Umunyakurenewaturukagaimusozi, bamukoreraumusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.

27Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubitamu bituza bamuborogera.

28Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu,

29kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’

30Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozibati ‘Nimudutwikire.’

31Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

32Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we.

33Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso.

34Yesu aravuga ati “Data,ubababarire kuko batazi icyo bakora.”
Bagabana imyenda ye barayifindira.

35Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukobacyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”

36Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira

37bati “Niba uriumwami w'Abayuda ikize.”

38Hejuru ye hariurwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.”

39Umwe muri abo bagome babambwe aramutukaati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natweudukize.”

40Ariko uwa kabiri amusubizaamucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe?

41Twebweho duhoweukuri, tukabatwituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”

42Nuko abwira Yesu ati “Mwami,uzanyibuke ubwouzazira mu bwami bwawe.”

43Aramusubizaati “Ndakubwiraukuri, yuko uyu munsi turi bubanemuri Paradiso.”

44Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, hazaubwirakabiri mu gihugu cyose kugezaku isaa cyenda,

45izuba ntiryava,umwendaukingiriza Ahera cyane h'urusengeroutabukamokabiri.

46Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyizeubugingo bwanjye.”Amaze kuvugaatyoumwukaurahera.

47Nukoumutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Niukuriuyu muntu yariumukiranutsi.”

48Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubitamu bituza.

49N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.

50Umuntu witwaga Yosefu, yariumujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandiukiranuka.

51Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya,umuduguduw'Abayuda, na we yategerezagaubwami bw'Imana.

52Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

53Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamoumuntu.

54Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.

55Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe,

56basubirayo batunganya ibihumuraneza n'imibavu.
Kandi ku munsi w'isabato bararuhukank'uko byategetswe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>