Lk 24:1-53 BYSB2001 - Bible AI

1Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu musekebajya ku gituro bajyanye bya bihumuraneza batunganije.

2Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu.

4Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5Abagore baratinya bubikaamaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakiraumuzimamu bapfuye?

6Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’”

8Bibuka amagambo ye.

9Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose.

10Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera.

12Maze Petero arahagurukayirukanka ajya ku gituro, arunamaarungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubiraiwe atangazwa n'ibyabaye.

13Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14Nuko baganira ibyabaye byose.

15Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”
Bahagarara bagaragajeumubabaro.

18Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubizaati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu,utaziibyahabaye muri iyi minsi?”

19Arababaza ati “Ni ibiki?”
Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wariumuhanuziukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugagaimbere y'Imana n'imbere y'abantu bose,

20kandi twavuganagauburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirweurubanza rwo gupfa bakamubamba,

21kandi twiringiraga yuko ari weuzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatuuhereye aho ibyo byabereye.

22None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanuriramu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28Bageze bugufibw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho.

29Baramuhatabati “Se waretse tukagumanakuko bwije kandiumunsiukabaukuze?”Nuko arinjira ngo agumanena bo.

30Yicaye ngo asangire na bo, yendaumutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31Amaso yabo arahumukabaramumenya, maze aburiraimbere yabo ntibongera kumubona.

32Baravuganabati “Yewe, ntiwibukaukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanuriraibyanditswe!”

33Uwo mwanya barahagurukabasubirai Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi,

34bumva bavuga bati “NiukuriUmwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguyeumutsima.

36Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37Maze barikanga, bagiraubwoba bwinshi bagira ngo niumuzimubabonye.

38Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39Nimurebeibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jyeubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kukoumuzimuatagiraumubirin'amagufwa nk'ibyo mundebana.”

40Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye.

41Nuko ibinezaneza bikibabujijekubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufitehano?”

42Bamuha igice cy'ifi yokeje,

43aracyākira akirīra imbere yabo.

44Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45Maze abunguraubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe,

46ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzukaku munsi wa gatatu,

47kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48Ni mwe bagabo b'ibyo.

49Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugumemu murwa kugezaubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

50Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abahaumugisha.

51Akibahaumugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemuumunezero mwinshi,

53baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>