Lk 3:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yariumutegeka w'i Yudaya, na Herode ariumwami w'i Galilaya, na Filipo mwene se ariumwami wa Iturayan'uw'igihugu cy'i Tirakoniti, na Lusaniya ariumwami wa Abilene,

2Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry'Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu.

3Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha,

4nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amagambo y'umuhanuzi Yesaya ngo
“Ijwi ry'urangururiramu butayuati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.

5Igikombe cyose kizuzuzwa,
N'umusoziwose n'agasozi bizaringanizwa,
N'ibigoramye bizagororoka,
N'inzira zidaharuwe zizaharurwa.

6Abantu bose bazabona agakiza k'Imana.’”

7Nuko abwira iteraniro ry'abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriyengo muhungeumujinyauzatera?

8Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufiteAburahamu akaba ari we sogokuruza!’Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhinduriraAburahamu abana muri aya mabuye.

9N'ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywamu muriro.”

10Abantu baramubazabati “None se tugiredute?”

11Arabasubizaati “Ufite imyenda ibiri umwe awuheutawufite, n'ufiteibyokurya nagire atyo na we.”

12N'abakoresha b'ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubazabati “Mwigisha, tugiredute?”

13Arabasubizaati “Ntimukakeabantu ibiruta ibyo mwategetswe.”

14N'abasirikare na bo baramubazabati “Natwe tugiredute?”
Arabasubizaati “Ntimukagireumuntu muhongesha cyangwa ngo mumuregeibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.”

15Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo.

16Nuko Yohana abasubizabose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazazaundushaubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfunduraudushumi tw'inkweto ze. Uwo ni weuzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro.

17Intara ye iri mu kubokokwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunikemu kigega cye nahoumuramaazawucanishaumuriroutazima.”

18Akomeza kubwiriza abantuubutumwa bwiza, kandi abahuguzabyinshi.

19Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw'ibindi bibi yari yarakoze,

20kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y'imbohe.

21Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,

22Umwuka Wera aramumanukiraafite ishusho y'umubiriusa n'inuma, ijwi rivugiramu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.”9.35

23Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli;

24mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu;

25mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi;

26mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda;

27mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri;

28mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri;

29mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi;

30mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu;

31mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi;

32mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni;

33mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda;

34mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori;

35mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela;

36mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki;

37mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani;

38mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w'Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>