1Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu,
2amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.
3Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihindukeumutsima.”
4Yesu aramusubizaati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwan'umutsima gusa.’”
5Umwanzi aramuzamura amwerekaubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato,
6aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese.
7Nuko numpfukamiraukandamya, buriyabwose burabaubwawe.”
8Yesu aramusubizaati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari youkorera yonyine.’”
9Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi
10kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’,
11kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngoudakubitaikirenge ku ibuye.’”
12Yesu aramusubizaati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’”
13Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutegaikindi gihe.
14Yesu asubirai Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho.
15Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.
16Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.
17Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo
18“Umwuka w'Uwiteka ari muri jye,
Ni cyo cyatumye ansīgira,
Kugirango mbwirize abakeneubutumwa bwiza.
Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,
N'impumyi ko zihumuka,
No kubohora ibisenzegeri,
19No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”
20Amaze kubumba igitabo agisubizaumurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira.
21Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”
22Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”
23Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu muganimuti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu muduguduwanyu.’”
24Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
25“Ariko ndababwiraukuriyuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.
26Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugorew'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni.
27Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.”
28Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagiraumujinya mwinshi,
29barahagurukabamwirukanamu mudugudu, bamugezaku manga y'umusozibatuyehobashaka kuyimutembagazamo,
30ariko abacamo aragenda.
31Aramanuka ajya i Kaperinawumu,umuduguduw'i Galilaya, abigisha ku isabato.
32Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifiteubushobozi.
33Nuko mu isinagogi harimoumuntuutewena dayimoni, atakambira Yesu ati
34“Ayii we! Duhuriyehe Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.”
35Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”Dayimoni amuturahasi hagati yabo, amuvamoatagize icyo amutwara.
36Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoniubutware n'ububasha bakavamo!”
37Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho.
38Arahagurukaasohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwayeubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira.
39Amuhagarara iruhande acyahaubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahagurukaarabagaburira.
40Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.
41Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.”
Arabacyaha, ababuza kuvugakuko bari bazi yuko ari Kristo.
42Bukeyeajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuzango atava muri bo.
43Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigishaubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.”
44Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya.