Lk 5:1-39 BYSB2001 - Bible AI

1Yesu yari ahagaze mu kibaya cy'inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry'Imana.

2Abona amato abiri atsītse ku nkombe y'inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemobamesa inshundura zabo.

3Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusabakubutsurahohato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.

4Arangije kuvugaabwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”

5Simoni aramusubizaati “Databuja, twakesheje ijoro dukoracyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kukoubivuze reka nzijugunye.”

6Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.

7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuzaamato yombi bituma yenda kurengerwa.

8Simoni Petero ngo abibone atyo yikubitaimbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndiumunyabyaha!”

9Kuko ubwe yari yumiwen'abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe,

10na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya,uhereye noneuzajyaurobaabantu.”

11Bamaze kugezaamato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.

12Bukeyeubwo Yesu yari ari mu mudugudu, hazaumuntuurwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubitahasi yubamye, aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.”

13Yesu aramburaukubokoamukoraho, ati “Ndabishaka kira.”Muri ako kanya indwara ye imuvamo.

14Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyerekeumutambyi,uturen'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yukoukize.”

15Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry'abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo,

16ariko we abavamo yiherera mu butayuasenga.

17Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n'abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by'i Galilaya n'i Yudayan'i Yerusalemu, kandi imbaraga z'Umwami Imana zari muri we zo kubakiza.

18Nuko abagabo bazanaumuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye.

19Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burirahejuru y'inzu bamucisha mu mategura, bamumanuranan'ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu.

20Abonye kwizera kwabo aravuga ati “Wa mugabowe, ibyaha byaweurabibabariwe.”

21Abanditsi n'Abafarisayo batangira kwiburanya bati “Uyu ni nde wigereranije? Ni ndeushobora kubabarira ibyahauretse Imana yonyine?”

22Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati “Muriburanya iki mu mitima yanyu?

23Icyoroshye ni ikihe, ariukuvuganti ‘Ibyaha byaweurabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byukaugende’?

24Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afiteubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.”Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yaweutahe.”

25Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana.

26Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n'ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”

27Nuko ibyo bishize arasohoka, abonaumukoresha w'ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

28Na we asiga byose, arahagurukaaramukurikira.

29Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n'inteko y'abakoresha b'ikoro benshi n'abandi bari bararitswe, bicarana na bo.

30Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”

31Yesu arabasubizaati “Abazima si bo bakwiriyeumuvuzi, keretse abarwayi.

32Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”

33Baramubwira bati “Abigishwa ba Yohana biyirizaubusakenshi bagasenga, n'Abafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!”

34Yesu arababaza ati “Mbese mwabasha kwirizaubusaabasangwa bakiri kumwe n'umukwe?

35Icyakora iminsi izaza, ubwoumukwe azabavanwamo, ni bwo baziyirizaubusa.”

36Maze abaciraumuganiati “Nta muntuutabura igitambaro ku mwenda mushyango akidode mu mwendaushaje,uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushyanticyahwana n'ushaje.

37Kandi nta muntuusukavino y'umutobemu mifuka y'impu ishaje,uwagira atyo vino y'umutobeyaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi n'imifuka ikononekara.

38Ahubwo ibikwiye niugusukavino y'umutobemu mifuka mishya.

39Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo ‘Ihiye ni yo nziza.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>