1Ku munsi w'isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya.
2Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukoraibizira ku isabato?”
3Yesu arabasubizaati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n'abo bari bari kumwe,
4ko yinjiye mu nzu y'Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n'abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”
5Kandi arababwira ati “Umwana w'umuntu ni Umwami w'isabato.”
6Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamoumuntuunyunyutseukubokokw'iburyo.
7Abanditsi n'Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukizaku isabato, babone uko bamurega.
8Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntuunyunyutseukubokoati “Hagurukauhagarare hagati mu bantu.”Arahagurukaarahagarara.
9Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukoraneza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukizaumuntu cyangwa kumwica?”
10Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Ramburaukubokokwawe.”Arakurambura kurakira.
11Maze bazabiranywa n'uburakari, bajya inama y'uko bazagenza Yesu.
12Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozigusenga, akesha ijoro asenga Imana.
13Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:
14Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo,
15na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote
16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutseumugambanyi.
17Amanukanana bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abigishwa be benshi, n'abantu benshi bavuye i Yudayahose n'i Yerusalemu, no mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni gihereranye n'Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo,
18kandi n'abababazwaga n'abadayimoni arabakiza.
19Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.
20Yuburiraabigishwa be amaso arababwira ati
“Hahirwa mwebwe abakene,
Kukoubwami bw'Imana ariubwanyu.
21Hahirwa mwebwe mushonje ubu,
Kuko muzahāzwa.
Hahirwa mwebwe muriraubu,
Kuko muzaseka.
22“Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk'aho ari ribi, babahora Umwana w'umuntu.
23Uwo munsi muzīshime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruzababo ari ko bagenje abahanuzi.
24Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe,
Kuko mumazekugubwa neza.
25Namwe muzabona ishyano mwebwe abahāze ubu,
Kuko muzasonza.
Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,
Kuko muzaboroga murira.
26“Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruzawabo bagenje abahanuzi b'ibinyoma.
27“Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,
28mwifurizeneza ababavuma, musabire ababangiriza.
29Ugukubisemu musayaumuhinduriren'uwa kabiri,uzakwakaumwitero ntuzamwime ikanzu.
30Ugusabaweseumuhe,unyaga ibyawe ntuzabimwakeukundi.
31Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.
32“Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.
33Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora.
34Kandi nimugurizaabo mutekereza ko bazabaguzuriramuzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bagurizaabandi banyabyaha, kugirango bazaguzurirwe ibihwanye n'ibyo babagurije.
35Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurizeabantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzabaabana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.
36Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira.
37“Kandi ntimugacire abandiurubanza mu mitima yanyu kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa,
38mutange namwe muzahabwa. Urugerorwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kukourugeromugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
39Abacira n'umuganiati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?
40Umwigishwa ntarutaumwigisha, ahubwoumwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk'umwigisha we.
41“Ni iki gitumaurebaagatotsi kari mu jisho rya mwene so,ukirengagizaumugogouri mu jisho ryawe?
42Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebeumugogouri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremoumugogouri mu jisho ryawe, abe ari houbonaukoutokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.
43“Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
44Igiti cyose kimenyekanishwa n'imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z'umutiniku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.
45Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutimawe, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuyemu mutimaari byo akanwa kavuga.
46“Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukoreibyo mvuga?
47Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:
48asa n'umuntu wubakainzu, agacukurahasi cyane akagezaurufatiro ku rutare. Nukoumugeziwuzuyeuhururirakuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.
49Naho rerouwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butakaadacukuyeurufatiro. Nukoumugeziuyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”