1Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.
2Hariyoumutwareutwaraumutwe w'abasirikare, yari afiteumugaragu we akunda cyane, wariurwaye yenda gupfa.
3Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumahoabakuru b'Abayuda kumwinginga ngo aze gukizaumugaragu we.
4Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Niumuntuukwiriye koumugirira utyo
5kuko akundaubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”
6Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumahoincuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushyekuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,
7ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uriubwanjye. Ahubwo tegeka,umugaragu wanjye arakira.
8Kuko nanjye ndiumuntuutwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’akaza, nabwiraumugaragu wanjye nti ‘Kora iki’akagikora.”
9Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”
10Izo ntumwa zisubiyemu nzu zisanga uwo mugaragu akize.
11Bukeyeajya mu muduguduwitwa Nayini, abigishwa be n'abantu benshi bajyana na we.
12Ageze hafi y'irembo ry'umuduguduahura n'abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yariumwana w'ikinege, kandi nyina yariumupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudubari bamuherekeje.
13Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”
14Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.”
15Uwariupfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubizanyina.
16Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuziukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereyeubwoko bwayo.”
17Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudayahose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho.
18Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose.
19Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundiukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
20Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundiukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’”
21Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura.
22Arabasubizaati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwaubutumwa bwiza.
23Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
24Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvuganan'abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayuno kurebaiki? Niurubingo ruhungabanywa n'umuyaga?
25Ariko se mwagiye kurebaiki? Niumuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y'abarimbyi n'abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z'abami!
26Ariko se mwajyanywe no kurebaiki? Niumuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko arutaumuhanuzi cyane.
27Uwo ni we wandikiwe ngo
‘Dore ndenda gutumainteguza yanjye mbere yawe,
Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’
28Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wurutaYohana, nyamaraumutomu bwami bw'Imana aramuruta.”
29Abantu bose n'abakoresha b'ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana.
30Ariko Abafarisayo n'abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukijeinama z'Imana.
31“Mbese ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Kandi bameze nk'iki?
32Ni nk'abahungu bato bicaye mu magurirobahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’
33Yohana Umubatiza yaje ataryaumutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’
34Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywiw'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’
35Arikoubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri.”
36Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye.
37Umugorewo muri uwo muduguduwariumunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azanaumukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano,
38ahagarara inyuma ye hafi y'ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguzaumusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta.
39Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo abaumuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugoreumukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ariumunyabyaha.”
40Yesu aramusubizaati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”
Ati “Mwigisha, mbwira.”
41Ati “Harihoumuntu wagurizaga, wariufiteabantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimoumwenda w'idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu.
42Ariko kuko bari babuzeubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombiuwarushije undi kumukunda ni nde?”
43Simoni aramusubizaati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.”
Na we aramubwira ati “Uvuze neza.”
44Akebuka uwo mugoreabwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguzaumusatsi we.
45Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.
46Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.
47Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagizeurukundo rwinshi. Arikoubabarirwa bike, akunda buke.”
48Abwiraumugoreati “Ubabariwe ibyaha byawe.”
49Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde,ubabarira n'ibyaha?”
50Abwira uwo mugoreati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”