1Hanyuma ajya mu midugudun'ibirorero yigisha, avugaubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri,
2n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,
3na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzanan'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.
4Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu miduguduyose, bamaze guterana abaciraumuganiati
5“Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura.
6Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumeraziruma kuko zihabuze amazi.
7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga.
8Izindi zigwa mu butakabwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”
Amaze kuvugaibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
9Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.
10Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenyaubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugirango kurebababirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.
11“Dore iby'uwo muganini ibi: imbuto ni ijambo ry'Imana.
12Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugirango batizera ngo bakizwe.
13Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzeraumwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubirainyuma.
14Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.
15Izo mu butakabwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
16“Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y'urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugirango abinjira basange habona,
17kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
18“Nuko mwirinde uko mwumva, kukoufiteazahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.”
19Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi.
20Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”
21Na we arabasubizaati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry'Imana bakarikomeza.”
22Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.”Baratsuka.
23Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanukaumuyagaurimoishuheriubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga.
24Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.”
Akangutse acyahaumuyagan'amazi yihindurijebirahosha, haba ituze.
25Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”
Na bo baratinya, barumirwa baravuganabati “Mbega uyu ni muntu ki,utegekaumuyagan'amazi bikamwumvira?”
26Nuko bafata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, giteganye n'i Galilaya.
27Yomotse imusozi,umuntuutewen'abadayimoni wavuye mu muduguduahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambayeubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva.
28Abonye Yesu arataka, amwikubitaimbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriyehe, Yesu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyiceurupfu n'agashinyaguro.”
29(Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amuterakenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururuy'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukanamu butayu.)
30Yesu aramubazaati “Witwa nde?”
Aramusubizaati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimobari benshi.
31Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.
32Kuri uwo musozihariumuganaw'ingurubenyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo,
33arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube,umuganawirukiraku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi.
34Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu miduguduno mu mihana ibyabaye.
35Barahagurukabajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, aziubwenge nk'abandi, baratinya.
36Ababonye ukouwariwatewe n'abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi.
37Abantu bose bo mu gihugu cy'Abagadareni gihereranye n'aho, baramusabango abavire mu gihugu kuko bari batewe n'ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo.
38N'uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we.
Ariko Yesu aramusezerera ati
39“Witahire ujye iwawe,ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.”
Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu muduguduwose.
40Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.
41Nuko hazaumuntu witwaga Yayiro,umutware w'isinagogi, araza yikubitaimbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,
42kuko yari afiteumukobwa w'ikinege wariumazeimyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.
Akigenda abantu benshi baramubyiga.
43Hazaumugoreuri mu mugongo wariubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umweubasha kumuvura.
44Nuko amuturukainyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.
45Yesu arabaza ati “Ni ndeunkozeho?”
Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga naweukabaza uti ‘Ni ndeunkozeho?’”
46Yesu aramubwira ati “Harihounkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”
47Nuko uwo mugoreabonye ko adahishwa, aza ahindaumushyitsi amwikubitaimbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya.
48Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
49Nuko akivuga hazaumuntuuvuyemu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwaurushyaumwigisha.”
50Ariko Yesu abyumvise aramusubizaati “Witinya, izere gusa arakira.”
51Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina.
52Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”
53Baramusekacyane kuko bari bazi ko yapfuye.
54Amufataukubokoavuga cyane ati “Mukobwa, byuka!”
55Umwuka weuragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.
56Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.