Lk 9:1-62 BYSB2001 - Bible AI

1Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abahaubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukizaindwara.

2Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukizaabarwayi,

3ati “Ntimujyane ikintu cy'urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwaumutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri.

4Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo.

5Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudumukunkumureumukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

6Nuko barahagurukabajya mu birorero byose, babwira abantuubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.

7Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugagango “Yohana yazutse”,

8abandi bati “Ni Eliya wabonetse”, abandi bati “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

9Herode we ati “Yohana sinamuciyeigihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?”Nuko ashaka kumureba.

10Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereyeumuduguduwitwa Betsayida.

11Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avuganana bo iby'ubwami bw'Imana, n'abashaka gukizwa arabakiza.

12Nukoumunsiukuzeabo cumi na babiri baramwegera bati “Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.”

13Arababwira ati “Mube ari mwe mubagaburira.”
Bati “Dusigaranye imitsima itanu n'ifi ebyiri, keretse twagenda tukaguriraaba bantu bose ibyokurya.”

14Bari abagabo nk'ibihumbi bitanu.
Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.”

15Babigenza batyo barabicaza bose.

16Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.

17Nuko bararya bose barahaga, bateranyaubuvungukirabusigaye bwuzuraintonga cumi n'ebyiri.

18Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati “Mbese abantu bagira ngo ndi nde?”

19Baramusubizabati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

20Arababaza ati “Ariko mwebweho mugirango ndi nde?”
Petero aramusubizaati “Uri Kristo w'Imana.”

21Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira

22ati “Umwana w'umuntu akwiriye kubabazwauburyo bwinshi, akazangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.”

23Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorereumusaraba we iminsi yose ankurikire,

24kukoushaka kurengeraubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni weuzabukiza.

25Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuzaubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?

26Kukoumuntu weseugiraisoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afiteubwiza bwe n'ubwa se, n'ubw'abamarayika bera.

27Ariko ndababwiraukuriyuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumvaubusharire bw'urupfu batari babonaubwami bw'Imana.”

28Hanyuma y'ibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamukaumusoziajya gusenga.

29Agisenga ishusho yo mu maso he ihindukaukundi, n'imyenda ye iba imyeru irarabagirana.

30Abantu babiri bavuganana we, ari bo Mose na Eliya,

31baboneka bafiteubwiza bavuga iby'urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu.

32Petero n'abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babonaubwiza bwe burabagirana, n'abo bantu babiri bahagararanye na we.

33Nuko bagiye gutandukanana we Petero abwira Yesu ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, n'indi ya Eliya.”Yabivugiyeatyo kuko atari azi icyo avuga.

34Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya.

35Ijwi rivugiramuri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.”

36Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye.

37Nuko bukeyebwaho, bamanutse ku musoziabantu benshi baramusanganira.

38Nukoumugabowo muri bo avuga ijwi rirenga ati “Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege.

39Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumuteraimibyimba myinshi akamuvamobimuruhijecyane.

40Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.”

41Yesu arabasubizaati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza, nzageza he kubananamwe no kubihanganira? Zana hanoumuhungu wawe.”

42Umuhungu akīza dayimoni amuturahasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akizaumwana amusubizase.

43Bose batangazwa n'igitinyiro cy'Imana.
Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati

44“Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana w'umuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe n'abantu.”

45Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubazairyo ari ryo.

46Bajya impaka z'umukuruwabo uwo ari we.

47Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azanaumwana muto amuhagarika iruhande rwe,

48arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandiunyemera aba yemeye n'Uwantumye, kukouworoheje muri mwe hanyuma y'abandi bose ari we mukuru.”

49Yohana aramusubizaati “Databuja, twabonyeumuntu wirukanaabadayimoni mu izina ryawe turamubuzakuko atadukurikira.”

50Yesu aramubwira ati “Ntimumubuzekukoutariumwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.”

51Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane.

52Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy'Abasamariya kumuteguriza.

53Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu.

54Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubazabati “Databuja,urashaka ko dutegekaumurirongo uve mu ijuru,ubarimbure nk'uko Eliya yabikoze?”

55Ariko arahindukiraarabacyaha ati “Ntimuziumwukaubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w'umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”

56Nuko bajya mu kindi kirorero.

57Bakiri mu nziraumuntu aramubwira ati “Ndagukurikira aho ujya hose.”

58Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibigurukamu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambikaumusaya.”

59Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”
Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.”

60Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho gendaubwirize abantu iby'ubwami bw'Imana.”

61Nuko undi muntu na we aramubwira ati “Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b'iwanjye.”

62Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntuufashe isukaurebainyuma,ukwiriyeubwami bw'Imana.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>