Mal 1:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka yahanuriyeAbisirayeli aritumye Malaki.

2“Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’”
Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuruwa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo Amosi 1.11-12; Obad 1-14

3Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”

4Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubakeahari amatongo.”Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubakaariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandiubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.

5N'amaso yanyu azabyirebera namwe muvugemuti ‘Uwiteka ahimbazwe birenzeurugabano rwa Isirayeli.’

6“Umwana yubahase n'umugaragu akubahashebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzuguraizina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguyedute?’

7Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’Mwavuze yuko ameza y'Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.

8Kandi iyo mutambye impumyi, mugirango nta cyo bitwaye, n'iyo mutambye icumbagira n'irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

9“Noneho nimusabeImana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

10Icyampa hakagira uwo muri mweukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjyeubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.

11Uhereye aho izuba rirasiraukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvugamuti ‘Ameza y'Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’

13Kandi mujya muvugamuti ‘Uyu murimouraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzanaicyo munyaze ku maboko n'igicumbagira n'ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzanabene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.

14Ariko havumweuriganya,ufiteisekurumemu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwamiukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>