1“Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.
2Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumondetse n'imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
3Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n'ay'ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.
4Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugirango isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
5“Isezerano nasezeranye na we ryariubugingo n'amahoro, nabimuhereye kugirango anyubahe, maze aranyubahaahindishwaumushyitsi n'izina ryanjye.
6Itegeko ry'ukuriryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduragabenshi bakareka ibyaha.
7Kuko akanwa k'umutambyi gakwiriye guhamya iby'ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y'Uwiteka Nyiringabo.
8“Ariko mwebwe murateshutse muyobainzira, mwagushije benshi mu by'amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
9Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y'abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butonimu by'amategeko.
10“Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gitumaumuntu wese ariganya mwene se, tukicaisezerano rya ba sogokuruza?
11Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n'i Yerusalemu. Yuda yacumuyeku buturobwera Uwiteka akunda, kuko yarongoyeumukobwa w'imana y'inyamahanga.
12Ukora bene ibyo, ariuhamagara cyangwauwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucanen'uturaUwiteka Nyiringabo amaturo.
13“Kandi hariho n'ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy'Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuzaimitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.
14Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’Impamvu ni uko Uwiteka yabayeumugabowo guhamya ibyawe, n'iby'umugorewo mu busorebwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n'umugoremwasezeranye isezerano.
15Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afiteumwukausagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakagaurubyaro rwubahaImana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagirauriganyaumugorewo mu busorebwe.
16Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n'umuntuutwikirizaurugomoumwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.
17“MwaruhijeUwiteka n'amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhijedute?’Kuko muvugayukoumuntu weseukoraibyaha ari mwiza imbere y'Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’