1“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y'isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
2“Ni ndeuzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni ndeuzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk'umurirow'umucuzi, n'isabune y'abameshi.
3Kandi azicara nk'ucuraifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk'uko bacenshura izahabu n'ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.
4Maze amaturo y'i Buyudan'i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk'uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
5“Kandi nzabegera nceurubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabiumunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
6“Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
7“Uhereye mu bihe bya ba sogokuruzabanyu muhoramuteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’
8Mbeseumuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo,
9muvumwa wa muvumokuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
10Nimuzaneimigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebeko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukahoumugisha mukabura aho muwukwiza.
11Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butakabwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murimaigihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzabaigihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
13“Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuzeiki?’
14Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?
15Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’”
16Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.
17Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjyeumunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk'ukoumuntu ababariraumwana weumukorera.
18Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n'abanyabyaha, abakorera Imana n'abatayikorera.
19“Dore hazabaumunsiutwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habeumunsiuzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigiraumuzicyangwa ishami.
20Ariko mwebweho abubahaizina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukizamu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro.
21Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
22“Nimwibuke amategeko y'umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay'Abisirayeli bose, yari amategeko n'amateka.
23“Dore nzabohererezaumuhanuzi Eliya,umunsi w'Uwitekaukomeye kandiuteyeubwobautaragera.
24Uwo ni weuzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugirango ntazaza kurimbuza isiumuvumo.”