Mika 2:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Bazabona ishyano abagambirira gukoraibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeyebarabikora kuko bishobokera amaboko yabo.

2Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n'amazu bakayigarurira. Bagirira nabiumuntu n'inzu ye, ndetseumuntu n'umwandu we.

3Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye gutezauyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendanaumujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.

4Uwo munsi muzabaiciro ry'umugani, bazacuraumuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye,umwandu w'ubwoko bwanjye yawuhayeabandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’”

5Ni cyo gituma mu iteraniro ry'Uwitekautazabona uwo kugeresha isambuumugozi.

6Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurirakoko, kandi ibiteye isoni ntibizashira.

7Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w'Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amariraugenda atunganye?

8“Ariko mu bihe bishizeubwoko bwanjye bwahagurutse bumezenk'umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.

9Abagore b'ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose.

10Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatariuburuhukirobwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze.

11“Umuntuugendanaumwuka w'umuyagan'ururimirubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanuriraibya vino n'ibisindisha’, ni we muhanuziukwiriye ubu bwoko.

12“Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Niukurinzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk'intama z'i Bosira, nk'umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagiraurusakurwinshi kuko ari benshi.”

13Usenya yazamukiyeimbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo,umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>