1Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b'inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?
2Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimurauruhuku bantu banjye, mugakurahoinyama ku magufwa yabo,
3kandi mukarya inyama z'ubwoko bwanjye, mukabunahouruhu, mukabamenagura n'amagufwa, ndetse mukabicoca nk'ibyo bashyira mu nkono, nk'inyama zijya mu nkono ivuga.”
4Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, niukuriicyo gihe azabima amaso, abihwanye n'inabi bakoze mu mirimo yabo yose.
5Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobyaubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugirango babuhanurirebati “Ni amahoro”, kandiutagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.
6Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugirango mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababeraumwijima kugirango mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n'amanywa azababeraubwire.
7Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, niukuribose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizokivuye ku Mana.
8Ariko jyeweho nuzuyeimbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugirango menyeshe Yakobo igicumurocye, na Isirayeli icyaha cye.
9Nimwumve ibi batware b'inzu ya Yakobo n'abacamanza b'inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.
10Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n'i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.
11Abatware baho bacira imanza impongano, n'abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n'abahanuzi baho baraguriraingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.”
12Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk'umurimaari mwe hazize, n'i Yerusalemu hazaba ibirundo by'amazu, n'umusoziwubatswehourusengero hazaba nk'aharengeye h'ishyamba.