Mika 4:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Ariko mu minsi y'imperuka,umusoziwubatswehourusengero rw'Uwitekauzakomerezwa mu mpinga z'imisozi,ushyirwe hejuruusumbe iyindi, n'amoko azawushikira.

2Kandi amahanga menshi azahagurukaavuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musoziw'Uwiteka no ku rusengero rw'Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.”Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, n'i Yerusalemu hakava ijambo ry'Uwiteka,

3kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramoamasuka, n'amacumu yabo bazayacuramoimpabuzo. Nta shyanga rizabangurirainkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

4Arikoumuntu wese azatura munsi y'uruzabibu rwe no munsi y'umutiniwe, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k'Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.

5Kukoubwoko bwose buzagendera mu izina ry'ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry'Uwiteka Imana yacu iteka ryose.

6Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzateranyiriza hamwe abacumbagira, kandi nzakoranya abatatanijwe n'abo nababazaga,

7kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, n'abatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni,uhereye ubwoukageza iteka ryose.

8“Nawe munaraw'umukumbi,umusoziw'umukobwa w'i Siyoni,ubutware bwa mbere buzakugarukira. Niukuriubwami buzabaubw'umukobwa w'i Yerusalemu.”

9Ariko none ni iki gitumauvuzainduru? Mbese nta mwamiufite, cyangwa seumujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufatank'umugoreuri ku nda?

10Ubabareugireibise byo kubyara, mukobwa w'i Siyoni we nk'umugoreuri ku nda, kukougiyegusohoka mu muduguduukabamu gasozi, ndetseuzajya n'i Babuloni. Ni houzarokorerwa, ni ho Uwiteka azagukiriza akuvanemu maboko y'ababisha bawe.

11Ubu amahanga menshi ateraniye kuguteraaravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.”

12Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n'imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk'imiba irunze ku mbuga.

13Hagurukauhure, mukobwa w'i Siyoni we, kuko ihembe ryawe nzarihindura icyuma, n'inzara z'ibinono byawe nzazihinduraumuringa, kandiuzacagagura amoko menshi. Kandi ibintu byabouzabyereza Uwiteka, n'ubutunzi bwaboubwereze Umwami w'isi yose.

14Noneho gera ingabo zawe, wa mukobwa w'ingabo we! Yaratugose, bazakubitishaumucamanza wa Isirayeli inkoni ku itama.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>