Mika 5:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoyamu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazavauzabaumwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'itekauhereye kera kose.

2Ni cyo gituma azabatanga kugezaigihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukiraAbisirayeli.

3Azakomera aragireumukumbi we afite imbaraga z'Uwiteka n'icyubahiro cy'izina ry'Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugezaku mpera z'isi.

4Kandi uwo muntu azatuberaamahoro.
Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamutezaabungeri barindwi n'ibikomangoma munani.

5Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n'igihugu cya Nimurodibabarimburiremu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukizaUmwashuri natuziramu gihugu akagikandagiramo.

6Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk'ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk'imvura y'urujojoigwa mu byatsi, bitagomba kurindiraumuntu habe no gutegereza abantu.

7Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk'intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk'umugunzu w'intare uri mu mikumbi y'intama. Iyouyinyuzemourayinyukanyukaukayitanyagura, ntihagireuwutesha.

8Ukubokokwawe kuramburirwe ku banzi bawe, ababisha bawe bose bacibwe.

9Icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, nzagutsembaho amafarashi yawe ndimbure n'amagare yawe y'intambara,

10kandi nzarimbura imiduguduyo mu gihugu cyawe, n'ibihome byawe byose nzabyubika.

11Kandi nzacauburozibuturukamu kubokokwawe, n'abacunnyintuzongera kubagira.

12Nzatsembaho ibishushanyo byawe bibajwe n'ibigirwamana byawe by'inkingi, ntuzongera gusenga ibyakozwe n'amaboko yawe.

13Kandi nzagushikuzamoibishushanyo byawe bibajwe bya Ashera, nzarimbura n'imiduguduyawe.

14Kandi amahanga atumvira, nzayahōra mfiteuburakari n'umujinya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>