1Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Hagurukauburanire imbere y'imisozi,udusozitwumve ijwi ryawe.
2“Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburanak'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanyeurubanza n'ubwoko bwe kandi azaburanana Isirayeli.
3“Yewe bwoko bwanjye nakugizente? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.
4Nakuzamuye nkuvanamu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukuramu nzu y'uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.
5Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balakiumwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibukeuhereye i Shitimuukageza i Gilugali, kugirango mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”
6Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n'inyana zimazeumwaka?
7Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumurocyanjye, imbuto y'umubiriwanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye?
8Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Niugukoraibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi.
9Ijwi ry'Uwiteka rirangururaribwiraumurwa, kandiumunyabwenge azubahaizina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse.
10Mbeseubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y'inkozi z'ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga?
11Abafite iminzani ibeshya n'uruhagorurimoibipimisho bihenda, mbese bantunganira?
12Kuko abakire baho buzuyeurugomokandi abaturagebaho bavuga ibinyoma, n'ururimirwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya.
13Ni cyo gituma nanjye nagutejeigikomere kibabaje, nkugiraumusakanguhoyeibyaha byawe.
14Uzarya we guhagan'iwawe hazabamoubusa,uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyouzahakura nzagitsembesha inkota.
15Uzabiba ariko ntuzasarura,uzenga imbuto z'imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo,uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.
16Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugiraumusakan'abaturagebaho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batukaubwoko bwanjye.”