Mk 1:1-45 BYSB2001 - Bible AI

1Itangiriro ry'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana.

2Nk'uko byanditswe n'umuhanuzi Yesaya ngo
“Nuko ndenda gutumainteguza yanjye mbere yawe,
Izatunganya inzira yawe.”

3“Ijwi ry'urangururiramu butayuati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.’”

4Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

5Abatuye mu gihugu cy'i Yudayan'ab'i Yerusalemu bose barahagurukabaramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

6Yohana yari yambayeumwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyejeumushumi. Ibyokurya bye byari inzige n'ubukibw'ubuhura.

7Yabwirizaga avuga ati “Undushaubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunamango mpfundureudushumi tw'inkweto ze.

8Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”

9Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y'i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.

10Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n'inuma.

11Ijwi rivugiramu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

12Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,

13amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera.

14Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avugaubutumwa bwiza bw'Imana ati

15“Igihe kirasohoye,ubwami bw'Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemereubutumwa bwiza.”

16Anyura iruhande rw'inyanja y'i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobeshaurushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

17Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.”

18Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

19Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.

20Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n'abakozi be, baramukurikira.

21Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.

22Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufiteubutware, ntase n'abanditsi.

23Mu isinagogi yabo harimoumuntuutewena dayimoni, arataka cyane ati

24“Duhuriyehe Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uriuweraw'Imana.”

25Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”

26Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.

27Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y'inzaduka! Mbegauburyo ategekanaubutware, n'abadayimoni na bo baramwumvira!”

28Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n'i Galilaya.

29Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.

30Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwayeubuganga, nuko bamubwira ibye.

31Araza amufataukubokoaramubyutsa,ubuganga bumuvamoarabazimanira.

32Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n'abatewe n'abadayimoni,

33ab'umuduguduwose bateranira ku irembo.

34Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukanaabadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.

35Nuko mu musekearabyuka, arasohoka ajya mu butayuasengerayo.

36Simoni n'abandi bari kumwe na we baramukurikira,

37bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”

38Arabasubizaati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi miduguduiri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”

39Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukanaabadayimoni.

40Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”

41Aramubabarira, aramburaukubokoamukoraho ati “Ndabishaka kira.”

42Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.

43Akimusezerera aramwihanangiriza cyane

44ati “Uramenye ntugireuwoubibwira, ahubwougende wiyerekeumutambyi,uturen'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, kugirango bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yukoukize.”

45Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu muduguduwose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozino mu butayu, abantu bakaba ari bo baturukaimpande zose bamusanga aho ari.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>