Mk 12:1-44 BYSB2001 - Bible AI

1Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayehoumuntu wateyeumuzabibu azitirahouruzitiro, acukuramourwina, yubakamoumunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

2Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atumaumugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu.

3Baramufatabaramukubita, baramwirukanaagenda amāra masa.

4Shebuja yongera kubatumahoundi mugaragu. Uwo bamuremaurugumamu mutwe, baramuhemura.

5Atuma undi uwo we baramwica, n'abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica.

6Bigeze aho asigaranaumwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumahoati ‘Bazubahaumwana wanjye.’

7Ariko abo bahinzi baravuganabati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwiceubutware bubeubwacu.’

8Nuko baramufatabaramwica, bamujugunya inyuma y'uruzabibu.

9“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi,uruzabibu aruhe abandi.

10Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?

11Ibyo byavuye ku Uwiteka,
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’”

12Bashakauburyo bamufatakuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusigaaho baragenda.

13Bamutumahobamwe mu Bafarisayo n'Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo.

14Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayokandi nturobanura abantu ku butoni, kukoutitaku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisariumusorocyangwa ntiyemera?

15Tuwutange cyangwa turorere?”
Ariko amenyauburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.”

16Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?”
Baramusubizabati “Ni ibya Kayisari.”

17Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubiheKayisari, iby'Imana mubiheImana.”
Baramutangarira cyane.

18Maze Abasadukayobahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubazabati

19“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa agasigaumugorebatarabyarana, mwene se azahungure uwo mugoreacikure mwene se.

20Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongoraumugeniapfa batarabyarana,

21uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n'uwa gatatu amera atyo na we,

22ndetse bose uko ari barindwi bapfa basizeubusa, hanyuma wa mugorena we arapfa.

23Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugizeumugore?”

24Yesu arabasubizaati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwaubushobozi bw'Imana?

25Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru.

26Mbese ibyerekeye ku kuzukakw'abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n'Imana ya Isaka, n'Imana ya Yakobo’?

27Imana si Imana y'abapfuye ahubwo ni iy'abazima, mwarahabye cyane.”

28Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubijeneza, aramwegera aramubazaati “Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe?”

29Yesu aramusubizaati “Iry'imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.

30Nuko reroukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’

31Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

32Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha,uvuzeukuriyuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.

33Kandi no kuyikundishaumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje.”

34Yesu abonye amushubijanyeubwenge aramubwira ati “Nturi kure y'ubwami bw'Imana.”
Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugiraicyo amubaza.

35Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?

36Dawidi ubwe yabwirijwe n'Umwuka Wera aravuga ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’

37Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kubaumwana we?”
Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.

38Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro,

39no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y'abakuru bari mu birori.

40Barya ingo z'abapfakazi, kandi bagakomeza kuvugaamasengesho y'urudacabaryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

41Yicara yerekeye isanduku y'amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.

42Umupfakazi wariumukenearaza atura amasenga abiri, ari yo kuta.

43Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwiraukuri, yukouriyamupfakazi atuye byinshi kurutaibyo abandi bose batuye,

44kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukenebwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>