Mk 13:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha,urirebera?”

2Yesu aramubazaati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywehasi.”

3Yicaye ku musoziwa Elayono yerekeyeurusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubazabiherereye bati

4“Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”

5Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagiraumuntuubayobya,

6kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.

7Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

8Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzateraubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9“Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabereubuhamya.

10Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumarakwamamazwa mu mahanga yose.

11Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabeari byo muvuga, kuko atari mwe muzabamuvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.

12Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.

13Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, arikouwihangana akageza imperuka ni weuzakizwa.

14“Ariko nimubonaikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usomaabyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudayabazahungire ku misozi,

15n'uzabaari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,

16n'uzabaari mu murimaye kuzasubiraimuhirango azaneumwenda we.

17“Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!

18Nuko musenge kugirango bitazabaho mu mezi y'imbeho,

19kuko muri iyo minsi hazabahoumubabaro mwinshiutigeze kubaho,uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremagaukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

20Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokokaumuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho.

21“Icyo giheumuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ntimuzabyemere,

22kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugirango babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.

23Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.

24“Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzavaumwezi wako,

25n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

26Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afiteubushobozi bwinshi n'ubwiza.

27Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine,uhereye ku mpera y'isiukageza ku mpera y'ijuru.

28“Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

29Nuko namwe nimubonaibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.

30Ndababwiraukuriyuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugezaaho ibyo byose bizasohorera.

31Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

32“Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.

33Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutaziigihe ibyo bizasohoreramo.

34Ni nk'umuntu wasizeurugorwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu beubutware,umuntu wese ahabwaumurimowe, ategekaumukumirizi kuba maso.

35Nuko namwe mube maso kuko mutaziigihe nyir'urugoazaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwaumusekeutambitse,

36atazabatungura agasanga musinziriye.

37Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>