1Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashakauburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufatabamwice,
2ariko baravuga bati “Twe kumufatamu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”
3Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoniumubembe yicaye arya, hazaumukobwaufiteumukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusukaku mutwe.
4Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe ikiubusa,
5ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?”Baramwivovotera.
6Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?
7Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.
8Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.
9Ndababwiraukuriyuko ahoubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugoreankoreye kizavugirwa kugirango bamwibuke.”
10Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.
11Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuhaifeza. Ashakauburyo yamubagenzereza.
12Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagirahoumwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubazabati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngoubirye?”
13Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa,umugabomuri buhurewikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire.
14Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugomuti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’
15Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”
16Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
17Bugorobye azana n'abo cumi na babiri.
18Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”
19Batangira kubabara bamubazaumwe umwe bati “Ni jye?”
20Arabasubizaati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhurizaamaboko ku mbehe, ni we uwo.
21Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntuugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumuberabyiza ni uko aba atavutse.”
22Bakirya yendaumutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubahaarababwira ati “Nimwakire, uyu niumubiriwanjye.”
23Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose.
24Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi.
25Ndababwiraukuriyuko ntazongera kunywaku mbuto z'imizabibu, kugezaumunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.”
26Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musoziwa Elayono.
27Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubitaumwungeri, intama zisandare.’
28Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
29Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”
30Yesu aramubwira ati “Ndakubwiraukuriyuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, woweubwawe uri bunyihakane gatatu.”
31Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”
Nuko bose bavuga batyo.
32Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”
33Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarikaumutimacyane.
34Arababwira ati “Umutimawanjyeufiteagahinda kenshi kenda kunyica, mugumehano mube maso.”
35Yigira imbere ho hato, yubamahasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.
36Ati “Aba, Data, byose biragushobokera,undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko woweushaka.”
37Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni,urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe?
38Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutimani woukunze, arikoumubiriufiteintege nke.”
39Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere.
40Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.
41Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.
42Nimubyuke tugende, doreungenza ari hafi.”
43Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru.
44Arikoumugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”
45Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.
46Baramusumira, baramufata.
47Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubitaumugaragu w'umutambyi mukuruamucaugutwi.
48Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muziraumwambuzi, mufiteinkota n'inshyimbo?
49Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugirango ibyanditswe bisohore.”
50Maze abe bose baramuhāna barahunga.
51Nukoumusoreumwe amukurikira yifubitseumwenda w'igitare, baramufata
52basigaranaumwenda we, ahunga yambayeubusa.
53Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho.
54Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yotaumuriro.
55Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukikobose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.
56Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.
57Bamwe barahagurukabaramubeshyera bati
58“Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubakeurundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’”
59Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye.
60Umutambyi mukuruarahagurukaahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”
61Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuruyongera kumubazaati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?”
62Yesu aramusubizaati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”
63Umutambyi mukuruabyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?
64Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”
Bose bamuciraurubanza, ngo akwiriye kwicwa.
65Bamwe baherako bamuciraamacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubitaibipfunsi bati “Hanura.”N'abagaragu bamukubitainshyi.
66Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru,
67abonye Petero yotaumuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”
68Na we arabihakana ati “Ibyouvuzesinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika.
69Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.”
70Na we yongera kubihakana.
Hashizeumwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”
71Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvugauwo ari we.”
72Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.”Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.