Mk 15:1-47 BYSB2001 - Bible AI

1Umusekeutambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukikobose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

2Pilato aramubazaati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Na we aramusubizaati “Wakabimenye.”

3Maze abatambyi bakuru bamuregabyinshi.

4Pilato yongera kumubazaati “Mbese nta cyo wireguza ko bakurezebyinshi?”

5Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.

6Nuko muri iyo minsi mikuru, ukoumwakautashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.

7Nuko muri icyo gihe harihouwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.

8Abantu barazamuka, batangira gusabako abagirira nk'uko yamenyereye.

9Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohoreraumwami w'Abayuda?”

10Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.

11Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”

12Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugirante uwo mwitaumwami w'Abayuda?”

13Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”

14Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”

15Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubitaYesu imikoba aramutanga ngo abambwe.

16Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.

17Bamwambikaumwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika,

18baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

19Bamukubitaurubingo mu mutwe, bamuciraamacandwe, barapfukamabaramuramya.

20Bamaze kumushinyagurirabamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.

21Batangīraumugenzi waturukagaimusoziwitwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhatango yikorereumusaraba wa Yesu.

22Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”

23Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa.

24Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngoumuntu amenye uwo ari butware.

25Bamubambye ku isaha eshatu.

26Urwandiko rw'ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W'ABAYUDA.”

27Bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n'undi ibumoso. [

28Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n'abanyabyaha.”]

29Abahisi baramutuka, bamuzungurizaimitwe bavuga bati “Ngaho woweusenyaurusengeroukarwubakamu minsi itatu,

30ikizeumanuke uve ku musaraba.”

31Abatambyi bakuru n'abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurirabatyo barenguranabati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza.

32Kristo, Umwami w'Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.”
Ndetse n'abari babambanywe na we baramutuka.

33Maze isaha zibaye esheshatu, habaubwirakabiri mu gihugu cyose bugezaku isaha ya cyenda.

34Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?”Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

35Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.”

36Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuzainzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebeko Eliya aza kumubambūra.”

37Maze Yesu avuga ijwi rirenga,umwukaurahera.

38Umwendaukingiriza Ahera cyane h'urusengeroutabukamokabiri,uhereye hejuruukageza hasi.

39Umutwareutwaraumutwe w'abasirikare wariuhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Niukuriuyu muntu yari Umwana w'Imana.”

40Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.

41Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.

42Bugorobye kuko wariumunsi wo Kwitegura, ari wo munsiubanziriza isabato,

43Yosefu Umunyarimataya,umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezagaubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

44Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagazaumutware w'abasirikare, amubazayuko amaze gupfa koko.

45Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi.

46Na we aguraumwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirinduriraigitare ku munwa w'imva.

47Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>