Mk 16:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumuraneza ngo bajye kubimusīga.

2Nuko mu musekeku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.

3Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurirecya gitare kiri ku munwa w'igituro?”

4Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwehirya, nubwo cyari kinini cyane.

5Binjiye mu gituro babonaumusorewicaye mu ruhande rw'iburyo wambayeumwenda wera, baratangara cyane.

6Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.

7Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’”

8Bava mu gituro batangara bahindaumushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagiraumuntu babibwira, kuko bari batinye.
[

9Nuko amaze kuzukamu musekeku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.

10Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.

11Na bo bumvise yuko ari muzimaabonywe na we, ntibabyemera.

12Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.

13Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.

14Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

15Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe boseubutumwa bwiza.

16Uwizera akabatizwa azakizwa, arikoutizera azacirwaho iteka.

17Kandi ibimenyetso bizagumanan'abizera ngibi: bazirukanaabadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

18bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19Nuko Umwami Yesu amaze kuvuganana bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana.

20Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>