1Nuko hahise iminsi asubirai Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.
2Benshi bateranira aho buzurainzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry'Imana.
3Haza abantu bane bahetse ikirema,
4ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y'inzu aharinganiye n'aho ari, bamaze kuhapfumurabamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.
5Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byaweurabibabariwe.”
6Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati
7“Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni ndeushobora kubabarira ibyahauretse Imana yonyine?”
8Uwo mwanya Yesu amenya mu mutimawe, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?
9Icyoroshye ni ikihe, ariukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byaweurabibabariwe’, cyangwa ariukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yaweutahe’?
10Ariko nimumenye yuko Umwana w'umuntu afiteubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.”Nuko abwira icyo kirema ati
11“Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yaweutahe.”
12Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”
13Avayo yongera kunyura iruhande rw'inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.
14Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayoyicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
15Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y'uwo bafungura, abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha basangira na Yesu n'abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.
16Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!”
17Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuzaumuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”
18Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizagaubusa, nuko baraza baramubazabati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyirizaubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirizeubusa?”
19Yesu arabasubizaati “Mbese abasangwa bakwiyirizaubusabakiri kumwe n'umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyirizaubusa.
20Ariko iminsi izaza, ubwoumukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyirizaubusa.
21“Nta wudodaikiremo cy'igitambaro gishya mu mwendaushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda,umwengeukarushaho kuba mugari.
22Kandi nta wusukavino y'umutobemu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobeisukwa mu mifuka mishya.”
23Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.
24Abafarisayo baramubazabati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”
25Arabasubizaati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzagaashonje we n'abo bari bari kumwe,
26ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo Abiyatari yariumutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari bari kumwe?”
27Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu si bo babayeho ku bw'isabato,
28ni cyo gituma Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato na yo.”