Mk 3:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Yongera kwinjira mu isinagogi asangamoumuntuunyunyutseukuboko,

2bagenza Yesu ngo barebe ko amukizaku isabato, babone uko bamurega.

3Abwira uwo muntuunyunyutseukubokoati “Hagurukauhagarare hagati mu bantu.”

4Arababaza ati “Mbese amategeko yemera koumuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukizaumuntu cyangwa kumwica?”
Baramwihorera.

5Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Ramburaukubokokwawe.”Arakurambura kurakira.

6Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica.

7Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya

8n'i Yerusalemu, na Idumayano hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

9Abwira abigishwa be kugumishaubwato butoyahafi, ngo abantu batamubyiga.

10Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.

11Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubitaimbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w'Imana.”

12Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.

13Bukeyeazamukaumusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.

14Atoranyamo cumi na babiri bo kubanana we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantuubutumwa,

15abahaubutware bwo kwirukanaabadayimoni.

16Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,

17na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b'inkuba”,

18na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,

19na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

20Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

21Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

22Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuruw'abadayimoni ni weumuhakwirukanaabadayimoni.”

23Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukanaSatani?

24Iyoubwami bwigabanyijeubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

25Inzu iyo yigabanyijeubwayo ntibasha kugumaho,

26cyangwa Satani iyo yihagurukiyeakīgabanya, ntabasha kugumahoashiraho.

27“Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

28“Ndababwiraukuriyuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana,

29arikoumuntu weseutukaUmwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.”

30Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

31Maze nyina na bene se baraza, bamutumahongo aze bahagaze hanze.

32Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

33Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

34Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugosearababwira ati “Dore mama na bene data:

35umuntu weseukoraibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>