1Yongera kwigishiriza mu kibaya cy'inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo.
2Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati
3“Nimwumve:umubibyi yasohoye imbuto,
4akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
5Izindi zigwa ku kāra kadafiteubutakabwinshi, uwo mwanya ziramera kukoubutakaatari burebure,
6ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.
7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.
8Izindi zigwa mu butakabwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”
9Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
10Yiherereye, abari kumwe na we n'abo cumi na babiri, bamusobanuza iby'uwo mugani.
11Arabasubizaati “Mwebweho mwahawe kumenyaubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani
12ngo
‘Kurebababirebe ariko be kubibona,
No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,
Ngo ahari badahindukirabakababarirwa ibyaha byabo.’”
13Arababaza ati “Mbese ko mutaziiby'uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?
14Umubibyi niubibaijambo ry'Imana.
15Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramoiryo jambo ryabibwe muri bo.
16N'izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,
17ariko kuko batagira imizi muri bo bakomeraumwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.
18Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,
19maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutimabiniga iryo jambo ntiryere.
20Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butakabwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”
21Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y'urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?
22Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.
23Ufite amatwi yumva niyumve.”
24Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugeromugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho,
25kukoufiteazahabwa, kandiudafite azakwa n'icyo yari afite.”
26Arongera arababwira ati “Ubwami bw'Imana bugereranywa n'umuntuubibye imbuto mu butaka,
27akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n'imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.
28Ubutakabwimezaubwabwo, ubwa mbere habanza kubautwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.
29Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemeshaumuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.”
30Kandi aravuga ati “Mbeseubwami bw'Imana twabugereranya n'iki? Cyangwa twabusobanuza muganiki?
31Bwagereranywa n'akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y'imbuto zose zo mu isi,
32karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.”
33Akomeza kubigishiriza ijambo ry'Imana mu migani myinshi nk'iyo, mu buryo bashobora kumva.
34Ntiyavuganaga na bo atabaciriyeumugani, ariko agasobanuriraabigishwa be byose biherereye.
35Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.”
36Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n'andi mato hamwe na bwo.
37Nuko ishuheriy'umuyagairaza,umurabawisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.
38Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguyeumusego. Baramukangura baramubazabati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiyegupfa?”
39Akangutse acyahaumuyaga, abwira inyanja ati “Cecekautuze.”Umuyagauratuza, inyanja iratungana rwose.
40Arababaza ati “Ni iki kibateyeubwoba? Ntimurizera?”
41Baratinya cyane baravuganabati “Mbega uyu ni muntu ki,utumaumuyagan'inyanja bimwumvira?”