1Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni.
2Yomotse, uwo mwanyaumuntuutewena dayimoni ava mu mva, aramusanganira.
3Yabaga mu mva, ntawariukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho wabaumunyururu,
4kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururuy'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururuakayivunagura, ntihagiraumuntuubasha kumuhosha.
5Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.
6Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,
7ataka ijwi rirenga ati “Duhuriyehe Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyiceurupfu n'agashinyaguro”
8(kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)
9Aramubazaati “Witwa nde?”
Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
10Aramwinginga cyane ngo atabirukanamuri icyo gihugu.
11Kuri uwo musozihariumuganaw'ingurubenyinshi zirisha,
12nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurubetuzinjiremo.”
13Arabakundira. Abadayimoni bamuvamobinjira muri izo ngurube,umuganawirukiraku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri.
14Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudun'abo mu ngo baza kurebauko bibaye.
15Bageze aho Yesu ari basangauwariutewen'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afiteubwenge nk'abandi, baratinya.
16Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurubebabitekerereza abandi,
17baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.
18Acyikira mu bwato, wa muntu wariutewen'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,
19ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu,ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.”
20Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.
21Nuko Yesu agenda mu bwato asubirahakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja.
22Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubitaimbere y'ibirenge bye
23aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uzeukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”
24Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.
25Nuko harihoumugorewari mu mugongo, wariubimaranye imyaka cumi n'ibiri,
26ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.
27Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturukainyuma akora ku mwenda we,
28kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
29Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiriwe yuko akize cya cyago.
30Yesu na we yiyumvamo koubushobozi bumugabanutsemo, ahindukiraabyigana n'abantu arababaza ati “Ni ndeukozeumwenda wanjye?”
31Abigishwa be baramusubizabati “Ese ye, abantu barakubyiga naweukagira ngo ‘Ni ndeunkozeho?’”
32Abararanganyamo amaso agira ngo aboneumukozeho.
33Uwo mugorearatinya, ahindaumushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubitaimbere amubwira iby'ukuribyose.
34Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoroukirerwose icyago cyawe.”
35Akivuganana we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuyeuracyaruhiriza ikiumwigisha?”
36Ariko Yesu ntiyabyitaho abwiraumutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.”
37Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.
38Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasangaurusakurw'abarira n'ababoroga cyane.
39Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
40Baramusekacyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.
41Amufataukubokoaramubwira ati“Talisa, kumi”bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’”
42Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.
43Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagiraumuntu weseubimenya, abategeka gufunguriraako kana.