Mk 6:1-56 BYSB2001 - Bible AI

1Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

2Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

3Mbese si we wa mubajimwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?”Ibye birabayobera.

4Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

5Nuko ntiyashobora kugiraigitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,

6atangazwa n'uko batizeye.
Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.

7Bukeyeahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abahaubutware bwo gutegeka abadayimoni.

8Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

9ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.”

10Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugezeaho muzayicumbukuriramo.

11Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayomuzakunkumureumukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

12Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,

13birukanaabadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.

14Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”

15Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.”
Abandi bati “Niumuhanuzi nk'abandi bahanuzi.”

16Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,

17kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramubohaamushyira mu nzu y'imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.

18Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera koucyura muka mwene so.”

19Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabonauburyo,

20kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ariumukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe.

21Nonehouburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvukakwa Herode ararika abatware be, n'abatwara ingabo n'abakire b'i Galilaya ngo baze mu birori.

22Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n'abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyoushaka cyose ndakiguha.”

23Aramurahira ati “Icyounsaba cyose ndakiguha, bona nubaumugabane wa kabiri w'ubwami bwanjye.”

24Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”
Aramusubizaati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

25Muri ako kanya agaruka ahoumwami ari n'ingoga, aramusabaati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

26Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima.

27Nuko uwo mwanya atumaumusirikare, amutegeka kuzanaigihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y'imbohe,

28akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

29Abigishwa be babyumvise baraza, bajyanaumubyimba bawushyira mu mva.

30Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zigishije.

31Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhukeho hato.”Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ariurujya n'uruza, babura uko barya.”

32Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

33Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu miduguduyose barirukanka baca iy'ubutakababatangayo.

34Yomotse abona abantu benshi bimuteraimpuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagiraumwungeri, aherako abigisha byinshi.

35Nukoumunsiukuzeabigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu noneumunsiurakuze,

36basezerere bajye mu ngo no mu birorero by'impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

37Arabasubizaati “Mube ari mwe mubagaburira.”
Baramubazabati “Tugende tugureimitsima y'idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

38Na we arababaza ati “Mufiteimitsima ingahe? Mujye kureba.”
Babimenye baramusubizabati “Ni itanu n'ifi ebyiri.”

39Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

40Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

41Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburirabose.

42Bose bararya barahaga,

43bateranyaubuvungukirabw'imitsima n'ubw'ifi, bwuzuraintonga cumi n'ebyiri.

44Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

45Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

46Amaze kubasezerera aragenda azamukaumusozi, ajya gusenga.

47Bumwirirahoubwato bumazekugeramu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butakawenyine.

48Abonye ko bananiwe kuvugamakukoumuyagaubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja, asa n'ushaka kubanyuraho.

49Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja, batekereza ko ariumuzimubarataka,

50kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.
Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

51Aratambuka ajya mu bwato barimo,umuyagauratuza. Barumirwa cyane

52kuko batari basobanukiwen'ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

53Nuko bamaze gufatahakurya, bagera imusozimu gihugu cy'i Genesareti batsīka aho.

54Bacyomoka ab'aho bamenya Yesu,

55birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guhekaabarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

56N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu miduguducyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukoraku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>