Mk 7:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

2Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

3kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

4Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazingo babe bahumanutse. Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruzababo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.)

5Abafarisayo n'abanditsi baramubazabati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

6Arabasubizaati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo
‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,
Ariko imitima yabo indi kure.

7Bansengeraubusa,
Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’

8“Itegeko ry'Imana murirekera gukomeza imigenzo y'abantu.”

9Kandi ati “Musuzuguraneza itegeko ry'Imana ngo muziririze imigenzo yanyu,

10kuko Mose yavuze ati ‘Wubaheso na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’

11Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’(risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’),

12muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13nuko ijambo ry'Imana mukarihinduraubusakugirango mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi byinshi mukorank'ibyo.”

14Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutegeamatwi mwese munyumve.

15Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [

16Niba hariumuntuufiteamatwi yumva niyumve.]”

17Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubazaiby'uwo mugani.

18Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugiraubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,

19kuko kitajya mu mutimawe ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?”Uko ni ko kubonezwa kw'ibyokurya byose.

20Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

21kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

22kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugiranabi,uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi,ubwibone n'ubupfu.

23Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

24Arahagurukaarahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagiraubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

25Uwo mwanyaumugoreufiteumukobwa mutoutewena dayimoni amwumvise araza, yikubitaimbere y'ibirenge bye.

26Uwo mugoreyari Umugirikikazi,ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukanedayimoni mu mukobwa we.

27Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngoubijugunyire imbwa.”

28Na we aramusubizaati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza ziryaubuvungukirabw'abana.”

29Aramubwira ati “Ubwouvuzeutyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

30Asubiramu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriridayimoni amuvuyemo.

31Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli.

32Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

33Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

34Arararama areba mu ijuru, asuhuzaumutimaarakibwira ati “Efata”risobanurwa ngo “Zibuka.”

35Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimirwe irahambuka avuga neza.

36Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

37Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>