Mk 8:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati

2“Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.

3Nimbasezerera ngo basubireiwabo biriweubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”

4Abigishwa be baramubazabati “Umuntu yabasha ate guhazaaba bantu imitsima, ko hano ari mu butayuhatagira abantu?”

5Na we arababaza ati “Mufiteimitsima ingahe?”Baramusubizabati “Ni irindwi.”

6Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.

7Bari bafite n'udufiduke na two aradushimira, ategeka ko batubaha.

8Bararya barahaga, bateranyaubuvungukirabusigaye bwuzuraibitebo birindwi.

9Bari nk'ibihumbi bine, arabasezerera.

10Uwo mwanya yikirana mu bwato n'abigishwa be, ajya mu mpande z'i Dalumanuta.

11Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza.

12Asuhuzaumutimacyane ati “Ab'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwiraukuriyuko ab'iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”

13Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya.

14Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe.

15Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirindeumusemburo w'Abafarisayo n'umusemburo wa Herode.”

16Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafiteumutsima.”

17Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe!

18Kuko mufiteamaso ntimurebe, mufiteamatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka?

19Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyijeubuvungukirabwuzuraintonga zingahe?”
Baramusubizabati “Ni cumi n'ebyiri.”

20“Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyijeubuvungukirabwuzuraibitebo bingahe?”
Baramusubizabati “Ni birindwi.”

21Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?”

22Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.

23Ayifataukubokoayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyoureba?”

24Irararama iramusubizaiti “Ndareba abantu ariko barasa n'ibiti bigenda.”

25Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra irakira isigara ireba byose neza.

26Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushyewinjira mu kirorero.”

27Yesu avanayo n'abigishwa be, ajya mu birorero by'i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?”

28Baramusubizabati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

29Arababaza ati “Ariko mwebweho mugirango ndi nde?”
Petero aramusubizaati “Uri Kristo.”

30Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.

31Aherako abigishauburyo Umwana w'umuntu akwiriye kuzababazwauburyo bwinshi, akangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka.

32Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana.

33Ariko Yesu ahindukiyeareba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subirainyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby'Imana, ahubwo ari iby'abantu.”

34Ahamagara abantu n'abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorereumusaraba we ankurikire,

35kukoushaka kurengeraubugingo bwe azabubura, kandiutitaku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza azabukiza.

36Kandiumuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwaubugingo bwe?

37Mbeseumuntu yatanga iki ngo acungureubugingo bwe?

38Umuntu weseugiraisoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy'ubusambanyi kandi kibi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n'abamarayika bera afiteubwiza bwa Se.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>