1Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabonaubwami bw'Imana buzanyeububasha batarapfa.”
2Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y'umusozimuremure,umubiriweuhindukiraimbere yabo.
3Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyezaatyo.
4Maze Eliya na Mose barababonekera bavuganana Yesu.
5Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya.”
6Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.
7Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”
8Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.
9Bakimanukaumusoziarabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w'umuntu amaze kuzuka.
10Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzukani iki?”
11Baramubazabati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”
12Arabasubizaati “Ni koko, Eliya ni weukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk'uko byanditswe ku Mwana w'umuntu na we.
13Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugizeuko bashaka nk'uko byanditswe kuri we.”
14Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry'abantu ribakikije, n'abanditsi bajya impaka na bo.
15Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa.
16Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z'ibiki?”
17Umwe muri bo aramusubizaati “Mwigisha, nkuzaniyeumwana wanjyeutewena dayimoniutavuga,
18aho amusanze hose iyo amufashe amuturahasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”
19Arabasubizaati “Yemwe bantu b'iki gihe batizera, nzageza he kubananamwe? Nzabihanganira kugezaryari? Nimumunzanire.”
20Baramumuzanira.
Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.
21Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?”
Aramusubizaati “Yafashwe akiriumwana.
22Kenshi cyane amuta mu murirocyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko nibaubishobora, tugirire imbabaziudutabare.”
23Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokerauwizeye.”
24Uwo mwanya se w'uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”
25Yesu abonye iryo teraniro ry'abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoniutavuga kandiutumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemoukundi.”
26Arataka aramutigisa cyane, amuvamoasigaumuhungu asa n'upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.”
27Yesu amufataukubokoaramuhagurutsa, arahagarara.
28Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubazabati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”
29Arabasubizaati “Bene uwo ntavanwamo n'ikindi, keretse gusenga no kwiyirizaubusa.”
30Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagiraubimenya,
31kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w'umuntu azagambanirwa, agafatwa n'abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.
32Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.
33Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugiraimpaka tukirimu nzira ni iki?”
34Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z'umukuruwabo uwo ari we.
35Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntuushaka kuba uw'imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose.”
36Azanaumwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati
37“Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandiunyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.”
38Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonyeumuntu wirukanaabadayimoni mu izina ryawe, turamubuzakuko adasanzwe adukurikira.”
39Yesu aramusubizaati “Ntimumubuze, kukoumuntuukoraigitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije,
40kukoutariumwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.
41Umuntuuzabaha agacuma kamwe k'amazi kuko muri aba Kristo, ndababwiraukuriyuko atazabura ingororano ye.”
42“Umuntu weseuzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwaurusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.
43Ukubokokwawe nikugucumuzauguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranyeukubokokumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriroutazimaufiteamaboko yombi, [
44aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umurirontuzime.’]
45N'ikirenge cyawe, nikigucumuza,ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywamuri Gehinomuufiteibirenge byombi, [
46aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n'umurirontuzime.’]
47N'ijisho ryawe nirigucumuzaurinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imanausigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywamuri Gehinomuufiteamaso yombi,
48aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umurirontuzime.’
49“Kandiumuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'ukoumunyu usāba ibyokurya.
50“Umunyu ni mwiza, arikoumunyu iyoukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugireumunyu mu mitima yanyu, kandi mubaneamahoro.”