Mt 10:1-42 BYSB2001 - Bible AI

1Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abahaubutware bwo kwirukanaabadayimoni no gukizaindwara zose n'ubumugabwose.

2Amazina y'intumwa cumi n'ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se,

3na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayoumukoresha w'ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo

4na Simoni Zelote, na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

5Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu miduguduy'Abasamariya,

6ahubwo mujye mu ntama zazimiye z'umuryango wa Isirayeli.

7Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’

8Mukizeabarwayi, muzureabapfuye, mukizeababembe, mwirukaneabadayimoni. Mwahereweubusa, namwe mujye mutangiraubundi.

9Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

10cyangwa imvumba y'urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kukoumukoziakwiriye ibimutunga.

11“Arikoumuduguduwose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyoukwiriye, abe ari weubacumbikira mugezeaho muzacumbukurirayo.

12Nimwinjira mu nzu mubaramutse,

13inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire.

14Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumureumukungugu wo mu birenge byanyu.

15Ndababwiraukuriyuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu n'i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kurutaicy'uwo mudugudu.

16“Dore mbatumye muri nk'intama hagati y'amasega, nuko mugireubwenge nk'inzoka, kandi muzabenk'inuma mutagira amahugu.

17Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,

18bazabashyīra abatware n'abami babampora, muzabaabo guhamya imbere yabo n'imbere y'abapagani.

19Ariko nibabagambanira ntimuzahagarikeumutimaw'uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya.

20Kuko atari mwe muzabamuvuga, ahubwo ari Umwuka wa Souzabavugisha.

21“Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, n'abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.

22Muzangwa n'abantu bose babahora izina ryanjye, arikouwihangana akageza imperuka ni weuzakizwa.

23Nibabarenganiriza mu muduguduumwe muzahungire mu wundi. Ndababwiraukuri, yuko mutazarangiza imiduguduyose ya Isirayeli, Umwana w'umuntu ataraza.

24“Umwigishwa ntarutaumwigisha, kandi n'umugaragu ntaruta shebuja.

25Birahagije koumwigishwa amera nk'umwigisha, n'umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir'urugoBelizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!

26“Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana.

27Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugireku mugaragaro, n'ibyo mwongorewe muzabirangururirehejuru y'amazu.

28Kandi ntimuzatinye abicaumubiribadashobora kwicaubugingo, ahubwo mutinyeushobora kurimburiraubugingo n'umubirimuri Gehinomu.

29Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi,

30ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.

31Nuko ntimutinye, kuko murutaibishwi byinshi.

32“Umuntu weseuzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.

33Arikouzanyihakanira imbere y'abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.

34“Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzanaamahoro mu isi. Sinaje kuzanaamahoro, ahubwo naje kuzanainkota.

35Kuko naje gutanyaumwana na se,umukobwa na nyina,umukazana na nyirabukwe,

36abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe.

37“Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kubauwanjye, kandiukundaumuhungu we cyangwaumukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kubauwanjye.

38Kandiutikoreraumusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kubauwanjye.

39Urengeraubugingo bwe azabubura, arikoutitaku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

40“Ubemera ni jye aba yemeye, kandiunyemera aba yemeye Iyantumye.

41Uwemeraumuhanuzi kuko ariumuhanuzi azahabwa ingororano y'umuhanuzi, kandiuwemeraumukiranutsi kuko ariumukiranutsi azahabwa ingororano y'umukiranutsi.

42Kandiuzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ariumwigishwa wanjye, ndababwiraukuriyuko atazabura ingororano ye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>