Mt 11:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu miduguduy'aho.

2Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubazabati

3“Mbese ni wowe wa wundiukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

4Yesu arabasubizaati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye.

5Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwaubutumwa bwiza.

6Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

7Abo bakigenda, Yesu atangira kuvuganan'abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayukurebaiki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga?

8Ariko mwagiye kurebaiki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z'abami!

9Ariko mwajyanywe n'iki? Kurebaumuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko arutaumuhanuzi cyane.

10Uwo ni we wandikiwe ngo
‘Dore ndenda gutumainteguza yanjye mbere yawe,
Izakubanziriza igutunganirize inzira.’

11“Ndababwiraukuri, yuko mu babyawe n'abagore hatigeze kubahoumuntuurutaYohana Umubatiza, arikoumutomu bwami bwo mu ijuru aramuruta.

12Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatizaukageza none,ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.

13Kuko abahanuzi bose n'amategeko byahanuye kugezaigihe cya Yohana,

14kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.

15Ufite amatwi yumva niyumve.

16“Ariko ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Bameze nk'abana bato bicaye mu magurirobahamagara bagenzi babo bati

17‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

18Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’

19Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywiw'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’Arikoubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”

20Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.

21Ati “Korazini,uzabona ishyano! Betsayida,uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.

22Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicyanyu.

23Nawe Kaperinawumu,ushyizwe hejuru ndetseugezeku ijuru. Arikouzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.

24Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicyanyu.”

25Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga,ukabimenyesha abana bato.

26Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

27“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.

28“Mwese abarushyen'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

29Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndiumugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabonauburuhukiromu mitima yanyu,

30kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjyeutaremereye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>