Mt 12:1-50 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y'amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya.

2Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”

3Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n'abo bari bari kumwe,

4ko yinjiye mu nzu y'Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine?

5Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabehoumugayo?

6Ariko ndababwira yukourutaurusengero ari hano.

7Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kurutaibitambo’ntimwagaya abatarihourubanza,

8kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato.”

9Avayo ajya mu isinagogi yabo,

10asangamoumuntuunyunyutseukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukizaumuntu ku isabato?”Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega.

11Arabasubizaati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo?

12Mbeseumuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukoraneza ku isabato.”

13Maze abwira uwo muntu ati “Ramburaukubokokwawe.”
Arakurambura, kurakira kuba nk'ukundi.

14Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica.

15Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose,

16arabahana ngo batamwamamaza

17ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

18“Doreumugaragu wanjye nkunda natoranyije,
Umutimawanjyeukamwishimira.
Nzamushyiramo Umwuka wanjye,
Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka.

19Ntazatongana, ntazasakuza,
Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye.

20Urubingo rusadutse ntazaruvuna,
Kandi n'urumurirucumba ntazaruzimya,
Kugezaubwo azaneshesha gukiranuka kwe,

21kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”

22Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka.

23Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”

24Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundiumuhakwirukanaabadayimoni, keretse Belizebuliumutware w'abadayimoni.”

25Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyijeubwabwo burarimbuka, n'umuduguduwose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyijeubwabyo ntibigumaho.

26None se Satani niba yirukanaSatani ko aba yigabanyije ubwe,ubwami bwe buzagumahobute?

27Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukanaabadayimoni, abana banyu ni ndeubahakubirukana? Ni cyo gituma ari bo babaciraurubanza.

28Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukanaabadayimoni, nonehoubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo.

29“Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kubohauwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?

30“Uwo tutabana niumwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.

31Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutukaUmwuka ni icyaha kitazababarirwa.

32Kandiumuntu weseusebya Umwana w'umuntu azababarirwa, arikousebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.

33“Nimwite igiti cyiza n'imbuto zacyo muzitenziza, cyangwa nimwite igiti kibi n'imbuto zacyo muzitembi, kuko igiti kimenyekanishwa n'imbuto zacyo.

34Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvugaamagambo meza muri babi? Ibyuzuyemu mutimani byo akanwa kavuga.

35Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.

36“Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka.

37Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”

38Nuko bamwe mu banditsi n'Abafarisayo baramusubizabati “Mwigisha, turashaka kurebaikimenyetso kiguturukaho.”

39Na we arabasubizaati “Abantu b'igihe kibi bishimiraubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy'umuhanuzi Yona.

40Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu.

41Ab'i Nineve bazahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi doreurutaYona ari hano.

42Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumvaubwenge bwa Salomo, kandi doreurutaSalomo ari hano.

43“Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashakauburuhukiroakabubura.

44Akavuga ati ‘Reka nsubiremu nzu yanjye navuyemo.’Yagerayo agasanga irimoubusa, ikubuwe, iteguwe.

45Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.”

46Akivuganan'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvuganana we.

47Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”

48Na we asubizaubimubwiye, aramubazaati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

49Aramburaukubokoagutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data.

50Umuntu weseukoraibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>