Mt 13:1-58 BYSB2001 - Bible AI

1Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy'inyanja.

2Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.

3Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati
“Umubibyi yasohoye imbuto.

4Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5Izindi zigwa ku kāra kadafiteubutakabwinshi, uwo mwanya ziramera kukoubutakaatari burebure,

6izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.

7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga.

8Izindi zigwa mu butakabwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.

9Ufite amatwi niyumve.”

10Abigishwa baramwegera baramubazabati “Ni iki gitumaubigishiriza mu migani?”

11Arabasubizaati “Mwebweho mwahawe kumenyaubwiru bw'ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,

12kukoufitewese azahabwa kandi akarushirizwaho, arikoudafite wese azakwa n'icyo yari afite.

13Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n'iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’

14Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo
‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,
Kurebamuzareba, ariko ntimuzabibona.

15Kukoumutimaw'ubu bwokoufiteibinure,
Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,
Amaso yabo bakayahumiriza,
Ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi,
Batamenyeshaumutima,
Bagahindukirango mbakize.’

16“Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva.

17Ndababwiraukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzagakurebaibyo murebantibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.

18“Nuko nimwumveumuganiw'umubibyi.

19Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutimawe. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira.

20Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,

21ntagire imizi muri we, maze agakomeraumwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.

22Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.

23Kandi usa n'izibibwe mu butakabwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

24Nuko abacira undi muganiaravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziza mu murimawe,

25nuko abantu basinziriye,umwanzi araza abibaurukungu mu masaka, aragenda.

26Nuko amaze kumerano kwera,urukungu na rwo ruraboneka.

27Abagaragu be baraza babazaumutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murimawawe? Noneurukungu rurimorwavuye he?’

28Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’Abagaragu be baramubazabati ‘Nonehourashaka ko tugenda tukarurandura?’

29Na we ati ‘Oya, ahari nimuranduraurukungu muraruranduranan'amasaka,

30murekebikuranebyombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranyeurukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunikemu kigega cyanjye.’”

31Abacira undi muganiati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'akabuto ka sinapi,umuntu yenze akakabiba mu murimawe.

32Na ko ni gato hanyuma y'imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

33Abacira undi muganiati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umusemburoumugoreyenze, akawuhisha mu myariko itatu y'ifu kugezaaho iri busemburwe yose.”

34Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriyeumugani,

35kugirango ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo
“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,
Nzavuga amagambo yahishweuhereye ku kuremwa kw'isi.”

36Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurireumuganiw'urukungu rwo mu murima.”

37Arabasubizaati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu,

38umurimani isi, imbuto nziza ni zo bana b'ubwami,urukungu ni abana b'Umubi,

39umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y'isi, abasaruzi ni abamarayika.

40Nk'ukourukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y'isi.

41Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe,

42babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

43Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.

44“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'izahabu zahishwe mu murima,umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda,umunezeroumuterakuguraibyo yari atunze byose ngo abone kugurauwo murima.

45“Kandiubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umutunziushaka imaragarita nziza,

46abonye imaragarita imwe y'igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.

47“Nuko kandiubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'urushundura bajugunya mu nyanja, rurobaifi z'amoko yose.

48Iyo rwuzuyebarukururiraku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.

49Uko ni ko bizaba ku mperuka y'isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,

50babajugunye mu itanura ry'umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

51“Ayo magambo yose aho murayumvise?”
Baramusubizabati “Yee.”

52Arababwira ati “Ni cyo gitumyeumwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugoutanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubikobwe.”

53Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo

54ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he?

55Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?

56Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”

57Ibye birabagusha.
Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo no mu nzu yabo.”

58Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n'uko batamwizeye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>