1Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu,
2abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.”
3Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y'imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo,
4kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera koumucyura.”
5Yifuzagakumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ariumuhanuzi.
6Umunsi wo kwibuka kuvukakwa Herodeusohoye,umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abararitswe, ashimisha Herode.
7Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusabacyose.
8Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”
9Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw'indahiro yarahiriye imbere y'abasangiraga na we,
10atuma mu nzu y'imbohe ngo bace igihanga cya Yohana.
11Bazana igihanga cye ku mbehe bagihaumukobwa, agishyīra nyina.
12Abigishwa be barazabajyanaumurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu.
13Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudubaramukurikira, baca iy'ubutaka.
14Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.
15Umunsiukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu noneumunsiurakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.”
16Yesu arabasubizaati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.”
17Baramusubizabati “Nta cyo dufitehano, keretse imitsima itanu n'ifi ebyiri.”
18Arababwira ati “Nimubinzanire hano.”
19Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu.
20Bararya bose barahāga, bateranyaubuvungukirabw'imitsima busigaye, bwuzuraintonga cumi n'ebyiri.
21Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, abagore n'abana batabariwemo.
22Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu.
23Amaze kubasezerera aragenda, azamukaumusoziwenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine.
24Arikoubwato bugezeimuhengeri buteraganwa n'umuraba, kukoumuyagaubaturutse imbere.
25Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja.
26Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja bahagarika imitima, batakishwa n'ubwoba bati “Niumuzimu.”
27Ariko uwo mwanya Yesu avuganana bo ati “Nimuhumureni jyewe, mwitinya.”
28Petero aramusubizaati “Mwami niba ari wowe,untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y'amazi.”
29Aramusubizaati “Ngwino.”Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y'amazi ngo asange Yesu.
30Ariko abonyeumuyagako ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”
31Uwo mwanya Yesu aramburaukubokokwe aramufata, aramubwira ati “Yeweufitekwizera guke we, ni iki gitumyeushidikanya?”
32Baratambuka bajya mu bwato,umuyagauratuza.
33Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Niukuriuri Umwana w'Imana.”
34Nuko bamaze gufatahakurya, bagera imusozimu gihugu cy'i Genesareti.
35Ab'aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose,
36baramwinginga ngo bakore ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira.