1Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubazabati
2“Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”
3Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumuriraitegeko ry'Imana imigenzo yanyu?
4Kuko Imana yavuze iti ‘Wubaheso na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’
5Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu weseubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituyeImana,umezeatyo ntahatwa kubahase cyangwa nyina.’
6Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduyeubusango mukomeze imigenzo yanyu.
7Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati
8‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,
Ariko imitima yabo imba kure.
9Bansengeraubusa,
Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’”
10Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.
11Ikijya mu kanwa si cyo gihumanyaumuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”
12Maze abigishwa baramwegera baramubazabati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”
13Arabasubizaati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.
14Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”
15Petero aramusubizaati “Dusobanurireuwo mugani.”
16Aramubazaati “Mbese namwe ntimurajijuka?
17Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?
18Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanyaumuntu.
19Kuko mu mutimaw'umuntu ari ho haturukaibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi.
20Ibyo ni byo bihumanyaumuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanyaumuntu.”
21Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni.
22Umunyakanānikazi aturukamuri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira,umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”
23Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”
24Arabasubizaati “Sinatumiweabandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”
25Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”
26Aramusubizaati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.”
27Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo ziryaubuvungukirabugwa buvuyeku meza ya ba nyirazo.”
28Maze Yesu aramusubizaati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubereukoushaka.”Umukobwa we aherako arakira.
29Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamukaumusoziaricara.
30Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,
31bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli.
32Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”
33Abigishwa baramubazabati “Muri ubu butayutwakura he imitsima ingana ityo yo guhazaabantu bangana batya?”
34Yesu na we arababaza ati “Mufiteimitsima ingahe?”
Baramusubizabati “Ni irindwi n'udufiduke.”
35Ategeka abantu ko bicara hasi.
36Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.
37Bose bararya barahaga, bateranyaubuvungukirabusigaye, bwuzuraibitebo birindwi.
38Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo.
39Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani.