1Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y'umusozimuremure bonyine.
2Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyenda ye yera nk'umucyo.
3Maze Mose na Eliya barababonekera bavuganana we.
4Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”
5Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”
6Abigishwa babyumvise bikubitahasi bubamye, baratinya cyane.
7Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhagurukemwitinya.”
8Buburaamaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.
9Bakimanukaumusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagireumuntu mubwira ibyo mweretswe, kugezaaho Umwana w'umuntu azazukira.”
10Abigishwa be baramubazabati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”
11Arabasubizaati “Niukuriko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya.
12Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugirauko bashaka. N'Umwana w'umuntu ni ko bazamugira.”
13Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza.
14Bageze mu bantu,umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati
15“Mwami, babariraumuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimuturamu murirono mu mazi.
16Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.”
17Yesu aramusubizaati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubananamwe? Nzabihanganira kugezaryari? Nimumunzanire hano.”
18Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo,umuhungu aherako arakira.
19Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?”
20Arabasubizaati “Niukwizera kwanyu guke: ndababwiraukuriyuko mwaba mufitekwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozimuti ‘Va hano ujye hirya’wahava, kandi ntakizabananira. [
21Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyirizaubusa.]”
22Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w'umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n'abantu,
23bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.”
Barababara cyane.
24Bagera i Kaperinawumu, abantu basoreshaumusorow'ididarakama baza aho Petero ari baramubazabati “Mbeseumwigisha wanyu ntatanga ididarakama?”
25Arabasubizaati “Arayitanga.”
Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubazaati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo bakaumusoron'ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?”
26Aramusubizaati “Ni rubanda.”
Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo.
27Ariko kugirango tutababera igisitaza, jya ku nyanjaujugunyemoururobo, ifi uri bubanze gufatauyende,uyasamureurasangamo sitateri,uyijyaneuyibahe ku bwanjye no ku bwawe.”