Mt 18:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubazabati “Umukurumu bwami bwo mu ijuru ni nde?”

2Ahamagaraumwana muto amuhagarika hagati yabo,

3arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko nimudahinduka ngo mumerenk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

4Nukouzicisha bugufink'uyu mwana muto, ni we mukurumu bwami bwo mu ijuru.

5Uwemeraumwana umwe muto nk'uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.

6“Arikoushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwaurusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja.

7Isi izaboneshwa ishyano n'ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntuuzanaibigusha azabona ishyano.

8“Arikoukubokokwawe cyangwaukugurukwawe nibigucumuzauguceugutekure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranyeukubokokumwe cyangwaukuguru, biruta ko wajugunywamu muriroutazimaufiteamaboko yombi cyangwa amaguru yombi.

9Cyangwa ijisho ryawe nirikugushaurinogoreuritekure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywamuri Gehinomu y'umuriroufiteamaso yombi.

10“Mwirinde mudasuzuguraumwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru. [

11Umwana w'umuntu yaje gukizaicyari cyazimiye.]

12“Mbese muratekereza mute? Umuntuufiteintama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongourwenda n'icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?

13Kandi iyo ayibonye, ndababwiraukuriyuko ayishimira cyane kurusha izo mirongourwenda n'icyenda zitazimiye.

14Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n'umwe muri aba batourimbuka.

15“Mwene so nakugirira nabi,ugendeumumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvirauzabaubonye mwene so.

16Ariko natakumviraumutezeundi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu.’

17Kandi niyanga kumvira abouzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubehonk'umupagani cyangwaumukoresha w'ikoro.

18“Ndababwiraukuriyuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

19“Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuzaumutimamu isi wo kugiraicyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.

20Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

21Nuko Petero aramwegera aramubazaati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?”

22Yesu aramusubizaati “Sinkubwiye yukougezakarindwi, ahubwo yukougezamirongo irindwi karindwi.

23Ni cyo gitumaubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umwami washatse kubarana n'abagaragu beumubarew'ibyo yababikije.

24Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.

25Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumuguran'umugorewe n'abana be n'ibyo afite byose, ngoumwendaushire.

26Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’

27Shebuja aramubabarira aramureka, amuhariraumwenda.

28“Ariko uwo mugaragu arasohoka, asangaumugaragu mugenzi we yagurijeidenariyo ijana, aramufataaramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyuraumwenda wanjye.’

29Umugaragu mugenzi we yikubitahasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’

30Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y'imbohe, kugezaaho azamarira kwishyuraumwenda.

31Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose.

32Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,

33nawe ntiwariukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk'uko nakubabariye?’

34Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugezaaho azamarira kwishyuraumwenda wose.

35“Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababariraumuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>