1Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy'i Yudayahakurya ya Yorodani.
2Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.
3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubazabati “Mbese amategeko yemera koumuntu asendaumugorewe amuhoraikintu cyose?”
4Na we arabasubizaati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremyeumugabon'umugore,
5ikababwira iti ‘Ni cyo gitumaumuntu azasiga se na nyina akabana n'umugorewe akaramata, bombi bakabaumubiriumwe’?
6Bituma batakiri babiri, ahubwo babayeumubiriumwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe,umuntu ntakagitandukanye.”
7Baramubazabati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka koumugaboahaumugoreurwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”
8Arabasubizaati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, arikouhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.
9Ariko ndababwira yukoumuntu weseuzasendaumugorewe atamuhoragusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandiucyurauwasenzwe na we aba asambanye.”
10Abigishwa be baramubwira bati “Iby'umugabon'umugorewe niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.”
11Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.
12Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n'inkone zakonwe n'abantu, hariho n'inkone zīkonaubwazo ku bw'ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”
13Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.
14Ariko Yesu arababwira ati “Murekeabana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyoubwami bwo mu ijuru ariubwabo.”
15Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo.
16Nukoumuntu aza aho ari aramubazaati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabweubugingo buhoraho?”
17Na we aramusubizaati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugeraku bugingo, witondere amategeko.”
18Aramubazaati “Ni ayahe?”
Yesu aramusubizaati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,
19wubaheso na nyoko,ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
20Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”
21Yesu aramusubizaati “Nushaka kubautunganye rwose, gendaugurishe ibyoutunze maze uhe abakene, ni bwouzagiraubutunzi mu ijuru,uhereko uzeunkurikire.”
22Uwo musoreyumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afiteubutunzi bwinshi.
23Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwiraukuriyuko biruhijekoumutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.
24Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kurutakoumutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.”
25Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni ndeushobora gukizwa?”
26Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”
27Maze Petero aramubazaati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?”
28Yesu arabasubizaati “Ndababwiraukuriyuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucireimiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli imanza.
29Umuntu wese wasizeurugocyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho.
30Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.