1Yesu amaze kuvukirai Betelehemu mu gihugu cy'i Yudayaku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati
2“Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukabatuje kumuramya.”
3Umwami Herode abyumvise ahagarikanaumutiman'ab'i Yerusalemu bose,
4ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukiraaho ari ho.
5Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo
6‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,
Niukurinturi mutoyamu miduguduikomeye ya Yuda,
Kuko muri wowe ari ho hazaturukaumutware,
Uzaragiraubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’”
7Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
8abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubonamuze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”
9Bamaze kumvaumwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.
10Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.
11Bageze mu nzu basangamoumwana hamwe na nyina Mariya, barapfukamabaramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamuturaamaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.
12Baburizwa n'Imana mu nzozi gusubirakwa Herode, banyura iyindi nzira basubiraiwabo.
13Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byukaujyaneumwana na nyinauhungire muri Egiputa,ugumeyougezeaho nzakubwirira, kuko Herode agenzaumwana ngo amwice.”
14Na we aherako arabyuka ajyanaumwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,
15agumayoageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiyemu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagayeumwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”
16Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufibwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwen'abo banyabwenge.
17Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo
18“Induru yumvikaniye i Rama,
Yo kurirano kuboroga kwinshi,
Rasheli aririra abana be,
Yanga guhozwa kuko batakiriho.”
19Herode amaze gupfa, marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati
20“Byukausubizeumwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
21Arabyuka ajyanaumwana na nyina, asubiramu gihugu cya Isirayeli.
22Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudayaaha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n'Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy'i Galilaya,
23atura mu muduguduwitwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”