1Maze Yesu avuganan'iteraniro ry'abantu n'abigishwa be ati
2“Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.
3Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.
4Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, arikoubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutokirwabo.
5Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugirango abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo,
6kandi bakunda imyanya y'abakuru mu birori, n'intebe z'icyubahiro mu masinagogi,
7no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi.
8Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kukoumwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.
9Kandi ntimukagireumuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.
10Kandi ntimuzitwe abakuru, kukoumukuruwanyu ari umwe, ari Kristo.
11Ahubwourutaabandi muri mwe ajye abaumugaragu wanyu.
12Uzishyira hejuru azacishwa bugufi,uzicisha bugufiazashyirwa hejuru.
13“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugariraubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namweubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [
14Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z'abapfakazi, kandi mugakomeza kuvugaamasengesho y'urudacamuryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]
15“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhinduraumuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutumaabaruta inkubwe ebyiri kubaumwana w'i Gehinomu.
16“Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiyeurusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’
17Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa niurusengero rwubahiriza izahabu?
18Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, arikourahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’
19Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?
20Nukourahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n'ibikiriho byose,
21kandiurahiyeurusengero ni rwo aba arahiye n'Irubamo.
22Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y'Imana n'Iyicaraho.
23“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n'imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.
24Mwa barandasi bahumye mwe, mumiminaumubuariko ingamiya mukayimira bunguri.
25“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuyeubwambuzi bwanyu no kutirinda.
26Wa Mufarisayouhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.
27“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumezenk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuyeamagufwa y'abapfuye n'ibihumanya byose.
28Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutimamwuzuyeuburyarya n'ubugome.
29“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubakaibituro by'abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z'abakiranutsi,
30mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y'abahanuzi.’
31Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b'abishe abahanuzi.
32Ngaho, nimwuzuzeurugerorwa ba sekuruzawanyu.
33Mwa nzoka mwe, mwa bana b'incira mwe, muzahunga mute iteka ry'i Gehinomu?
34Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumahoabahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukanamu miduguduyose bajyamo,
35muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi,uhereye ku maraso ya Abeliumukiranutsi,ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y'Ahera h'urusengero n'igicaniro.
36Ndababwiraukuriyuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe.
37“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuziugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
38Dore inzu yanyu muyisigiwe ariumusaka.
39Ndababwira yuko mutazambonauhereye noneukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’”