1Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero.
2Arababwira ati “Ntimurebaibi byose? Ndababwiraukuriyuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywehasi.”
3Yicaye ku musoziwa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubazabati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?”
4Yesu arabasubizaati “Mwirinde hatagiraumuntuubayobya,
5kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.
6Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
7Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzateraubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe.
8Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9“Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye.
10Ni bwo benshi bazasubirainyuma, bazagambanirana bangane.
11N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi.
12Maze kukoubugomebuzagwira,urukundo rwa benshi ruzakonja.
13Arikouwihangana akageza imperuka ni weuzakizwa.
14Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bubeubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
15“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),
16icyo gihe abazaba bari i Yudayabazahungire ku misozi,
17n'uzabaari hejuru y'inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,
18n'uzabaari mu mirima ye ntazasubiraimuhirango azaneumwenda we.
19Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.
20Namwe musengere kugirango guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato,
21kuko muri iyo minsi hazabahoumubabaro mwinshi,utigeze kubahouhereye ku kuremwa ku isiukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
22Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n'umwe, ariko ku bw'intore iyo minsi izagabanywaho.
23“Icyo giheumuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.
24Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugirango babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.
25Dore mbibabwiye bitaraba.
26“Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.
27Kuko nk'ukoumurabyourabiriza iburasirazubaukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.
28“Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.
29“Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzavaumwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’
30Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afiteubushobozi n'ubwiza bwinshi.
31Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine,uhereye impera y'ijuruukageza iyindi mpera yaryo.
32“Murebere ku mutinini wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.
33Nuko namwe nimubonaibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.
34Ndababwiraukuriyuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugezaaho ibyo byose bizasohorera.
35Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
36“Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.
37Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba,
38kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirijeumwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bagezaumunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
39ntibabimenya kugezaahoumwuzurewaziyeukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.
40Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,
41abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.
42“Nuko mube maso kuko mutaziumunsi Umwami wanyu azazaho.
43Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugoyari amenye igicukuumujuraazaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukurainzu ye.
44Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.
45“Mbese ni nde mugaraguukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?
46Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.
47Ndababwiraukuriyuko azamweguriraibintu bye byose.
48Arikoumugaragu mubi niyibwira mu mutimawe ati ‘Databuja aratinze’,
49maze agatangira gukubitaabagaragu bagenzi be no gusangira n'abasinzi,
50shebuja w'uwo mugaragu azazaumunsi atamutegereje n'igihe atazi,
51amucemokabiri amuhanane n'indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.