Mt 25:1-46 BYSB2001 - Bible AI

1“Icyo giheubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganiraumukwe.

2Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.

3Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta,

4ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo.

5Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.

6“Ariko nijoro mu gicuku habahourusakungo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’

7Maze ba bakobwa bose barahagurukababoneza amatabaza yabo.

8Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduheku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’

9Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’

10Bagiye kugura,umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe,urugirurakingwa.

11“Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’

12Na we arabasubizaati ‘Ndababwiraukuriyuko ntabazi.’

13“Nuko mube maso, kuko mutaziumunsi cyangwa igihe.

14“Bizaba nk'iby'umuntu wariugiyekuzindukiramu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye,

15aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe ukoumuntu ashoboye, arazinduka.

16Uwo mwanyauwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramoizindi talanto eshanu.

17N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramoizindi ebyiri.

18Arikouwahawe imwe aragenda acukuraumwobo, ahishamo italanto ya shebuja.

19“Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na boumubarew'ibyo yabasigiye.

20Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemoizindi talanto eshanu.’

21Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwizaukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurirabyinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

22“N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemoizindi ebyiri.’

23Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwizaukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurirabyinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

24“N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uriumunyamwaga, kousarura ahoutabibye, kouhunikaibyoutagosoye

25ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyaweurabifite.’

26“Ariko shebuja aramusubizaati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunikaibyo ntagosoye,

27italanto yawe ntiwariukwiriye kuyihaabagenza, nanjye nazaukampana iyanjye n'inyungu yayo?

28Nuko nimuyimwake, muyiheufiteitalanto cumi.

29Kukoufitewese azahabwa akarushirizwaho, arikoudafite azakwa n'icyo yari afite.

30N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’

31“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afiteubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.

32Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk'ukoumwungeri arobanura intama mu ihene,

33intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.

34Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahayeumugisha, muragweubwami bwabatunganirijweuhereye ku kuremwa kw'isi,

35kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nariumushyitsi murancumbikira,

36nari nambayeubusamuranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba.’

37“Abakiranutsi bazamubazabati ‘Mwami, twakubonye ryariushonje turagufungurira, cyangwaufiteinyota tuguhaicyounywa?

38Kandi twakubonye ryari uriumushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambayeubusaturakwambika?

39Kandi twakubonye ryariurwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe tuza kugusūra?’

40Umwami azabasubizaati ‘Ndababwiraukuriyuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, ari jye mwabikoreye.’

41“Azabwira n'abari ibumosoati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu murirow'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be,

42kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,

43nariumushyitsi ntimwancumbikira, nari nambayeubusantimwanyambika, nariumurwayi no mu nzu y'imbohe ntimwansūra.’

44“Na bo bazamusubizabati ‘Mwami, twakubonye ryariushonje, cyangwaufiteinyota, cyangwa uriumushyitsi, cyangwa wambayeubusa, cyangwaurwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’

45Azabasubizaati ‘Ndababwiraukuriyuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’

46Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>