1Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati
2“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w'umuntu azagambanirwa abambwe.”
3Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuruwitwaga Kayafa,
4bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.
5Ariko baravuga bati “Twe kumufatamu minsi mikuru, kugirango bidatera abantu imidugararo.”
6Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoniumubembe,
7umugoreaza aho ari afiteumukondo w'amavuta meza, ameze nk'amadahano y'igiciro cyinshi cyane, ayamusukaku mutwe yicaye arya.
8Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye ikiubusa,
9ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”
10Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugoremuramuterera iki agahinda, ko ankoreyeumurimomwiza?
11Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.
12Igitumye uyu mugoreansukahoayo mavuta ku mubiri, niukuwutunganiriza guhambwa.
13Ndababwiraukuriyuko ahoubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugoreankoreye kizavugirwa kugirango bamwibuke.”
14Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru
15arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?”Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu,
16aherako ashakauburyo yamubagenzereza.
17Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubazabati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?”
18Arabasubizaati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.’”
19Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.
20Bugorobye yicarana n'abigishwa cumi na babiri ngo basangire.
21Bakirya arababwira ati “Ndababwiraukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
22Barababara cyane, baherako bamubazaumwe umwe bati “Mwami, ni jye?”
23Na we arabasubizaati “Uwo duhurizaamaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.
24Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntuugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumuberabyiza ni uko aba ataravutse.”
25Yuda uwo wariugiyekumugambanira aramubazaati “Mwigisha, ni jye?”
Aramusubizaati “Wakabimenye.”
26Bakirya Yesu yendaumutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu niumubiriwanjye.”
27Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,
28kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.
29Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkagezaumunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”
30Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musoziwa Elayono.
31Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubitaumwungeri,umukumbi w'intamausandare.’
32Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
33Maze Petero aramusubizaati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”
34Yesu aramubwira ati “Ndakubwiraukuriyuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”
35Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.”N'abandi bigishwa bose bavuga batyo.
36Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”
37Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarikaumutimacyane.
38Maze arababwira ati “Umutimawanjyeufiteagahinda kenshi kenda kunyica. Mugumehano, mubanemaso nanjye.”
39Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko woweushaka.”
40Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubanamaso nanjye isaha imwe?
41Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutimani woukunze, arikoumubiriufiteintege nke.”
42Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyoushaka abe ari byo biba.”
43Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.
44Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n'aya mbere.
45Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.
46Nimubyuke tugende, doreungenza ari hafi.”
47Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero kinini gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko.
48Arikoumugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
49Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.
50Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.”
Maze baraza basumiraYesu, baramufata.
51Umwe muri abo bari kumwe na Yesu aramburaukuboko, akura inkota ye, ayikubitaumugaragu w'Umutambyi mukuru, amucaugutwi.
52Maze Yesu aramubwira ati “Subizainkota yawe mu rwubatirwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n'inkota.
53Mbese wibwira yuko ntabasha gusabaData, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n'ebyiri?
54Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”
55Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muziraumwambuzi, mufiteinkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?
56Ariko ibi byose bibereyeho kugirango ibyanditswe n'abahanuzi bisohore.”
Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga.
57Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n'abakuru bari bateraniye.
58Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo.
59Maze abatambyi bakuru n'abanyarukikobose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica,
60barabibura nubwo haje abagabo b'ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri
61baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenyaurusengero rw'Imana, akarwubakamu minsi itatu.”
62Umutambyi mukuruarahagurukaaramubazaati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”
63Yesu aricecekera. Umutambyi mukuruaramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.”
64Yesu aramusubizaati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”
65Umutambyi mukuruabyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.
66Muratekereza iki?”
Baramusubizabati “Akwiriye kwicwa.”
67Nuko bamuciraamacandwe mu maso, bamukubitaibipfunsi, abandi bamukubitainshyi bati
68“Duhanure Kristo, ni ndeugukubise?”
69Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo,umujaaramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.”
70Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyouvuzesinzi ibyo ari byo.”
71Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”
72Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”
73Hashizeumwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Niukurinawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”
74Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.”
Muri ako kanya inkoko irabika.
75Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”Arasohoka ararira cyane.