1Umusekeutambitse, abatambyi bakuru bose n'abakuru b'ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu.
2Baramuboha, baramujyana bamushyiraumutegeka Pilato.
3Maze Yuda wamugambaniye abonye kourubanza rutsinze Yesu, aricuza asubizaabatambyi bakuru n'abakuru bya bice by'ifeza mirongo itatu ati
4“Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atarihourubanza.”
Ariko bo baramusubizabati “Biramaze! Ni ibyawe.”
5Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.
6Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by'ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubikobw'Imana, kuko ari ibiguzi by'amaraso.”
7Bajya inama bazigura isambu y'umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.
8Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y'amaraso na bugingo n'ubu.
9Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by'ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy'uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,
10babigura isambu y'umubumbyink'uko Uwiteka yanyeretse.”
11Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y'umutegeka. Umutegeka aramubazaati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Yesu aramusubizaati “Wakabimenye.”
12Abatambyi bakuru n'abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.
13Maze Pilato aramubazaati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”
14Ariko ntiyamusubizaijambo na rimwe, bitumaumutegeka yumirwa cyane.
15Muri iyo minsi mikuru, ukoumwakautashyeumutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.
16Icyo gihe bari bafite imbohe y'ikimenywabose, yitwaga Baraba.
17Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”
18Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
19Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y'imanza,umugorewe amutumahoati “Ntugireicyoutwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20Ariko abatambyi bakuru n'abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.
21Nukoumutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?”
Bati “Ni Baraba.”
22Pilato arabasubizaati “Yesu witwa Kristo ndamugirante?”
Bose bati “Nabambwe!”
23Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
24Nuko Pilato abonye ko arushywa n'ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y'abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw'amaraso y'uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”
25Abantu bose baramusubizabati “Amaraso ye natubehono ku bana bacu.”
26Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubitaYesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.
27Maze abasirikare b'umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.
28Baramucuza, bamwambikaumwenda w'umuhemba,
29baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kubokokwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurirabati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”
30Bamuciraamacandwe, benda rwa rubingo barumukubitamu mutwe.
31Bamaze kumushinyagurirabamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.
32Bagisohoka, bahura n'Umunyakurenewitwaga Simoni, uwo bamuhatakujyana na bo ngo yikorereumusaraba wa Yesu.
33Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,
34bamuha vino ivanze n'indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.
35Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,
36bicara aho baramurinda.
37Bashyira hejuru y'umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W'ABAYUDA.”
38Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.
39Abahisi baramutuka, bamuzungurizaimitwe
40baravuga bati “Woweusenyaurusengeroukarwubakamu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w'Imana, manuka uve ku musaraba.”
41Abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru na bo bashinyagura batyo bati
42“Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ariumwami w'Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.
43Yiringiye Imana, ngaho nimukizenonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w'Imana.’”
44N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutukabatyo.
45Uhereye ku isaha ya gatandatu habaubwirakabiri mu gihugu cyose kugezaku isaha ya cyenda.
46Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?”Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
47Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugaboarahamagara Eliya.”
48Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuzainzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.
49Ariko abandi bati “Bauretse turebeko Eliya aza kumukiza.”
50Ariko Yesu yongera kuvugaijwi rirenga, aratanga.
51Umwendaukingiriza Ahera cyane h'urusengeroutabukamokabiri,utangirira hejuruugezahasi, isi iratigita, ibitare birameneka,
52ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa,
53bava mu bituro, maze amaze kuzukabinjira mu murwa wera, babonekera benshi.
54Umutwareutwaraumutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Niukuri, uyu yari Umwana w'Imana.”
55Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.
56Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.
57Nuko nimugoroba hazaumuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yariumwigishwa wa Yesu.
58Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.
59Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera,
60ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirinduriraigitare ku munwa w'imva, aragenda.
61Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.
62Nuko bukeyebwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranira kwa Pilato.
63Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzimayagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.
64Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugirango abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyobakwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”
65Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”
66Na bo baragenda barindisha igituro, bahomaubushishi ku gitare kugirango bagiteranye n'umunwa w'igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.