Mt 3:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayubw'i Yudayaati

2“Mwihane kukoubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

3Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo
“Ijwi ry'urangururiramu butayuati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.’”

4Yohana uwo yari yambayeumwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyejeumushumi, ibyokurya bye byari inzige n'ubukibw'ubuhura.

5Maze ab'i Yerusalemu n'ab'i Yudayayose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahagurukabajya aho ari,

6ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

7Abonye Abafarisayo n'Abasadukayobenshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriyengo muhungeumujinyauzatera?

8Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.

9Ntimukibwire muti ‘DufiteAburahamu, ni we sogokuruza.’Ndababwira yuko Imana ibasha guhinduriraAburahamu abana muri aya mabuye.

10Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywemu muriro.

11Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, arikouzazahanyuma yanjye andushaubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni weuzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro,

12intara ye iri mu kubokokwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunikamu kigega, arikoumuramawo azawucanishaumuriroutazima.”

13Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.

14Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wariukwiriye kubatizwa nawe, none ni woweunsanze?”

15Yesu aramusubizaati “Emeraubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.”Aherako aremera.

16Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukiraabona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho,

17maze ijwi rivugiramu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”Luka 9.35

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>