1Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayukugeragezwa n'umwanzi,
2amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
3Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
4Aramusubizaati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwan'umutsima gusa, ahubwo atungwan'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’”
5Mazeumwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero
6aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo
‘Izagutegekera abamarayika bayo,
Bakuramire mu maboko yabo,
Ngoudakubitaikirenge ku ibuye.’”
7Yesu aramusubizaati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’”
8Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozimuremure cyane, amwerekaubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo
9aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukamaukandamya.”
10Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari youkorera yonyine.’”
11Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
12Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.
13Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu,umuduguduuri ku nyanja mu rugabano rwa Zebulunina Nafutali,
14ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
15“Mu gihugu cya Zebulunina Nafutali,
Hafi y'inyanja hakurya ya Yorodani,
N'i Galilaya y'abapagani,
16Abantu bari bicaye mu mwijima babonyeumucyo mwinshi,
kandi abari bicaye mu gihugu cy'urupfu no mu gicucu cyarwo,
Bamurikirwa n'umucyo.”
17Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kukoubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
18Agenda iruhande rw'inyanja y'i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobeshaurushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.
19Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b'abantu.”
20Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
21Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.
22Uwo mwanya basigaubwato na se, baramukurikira.
23Yesu agenderera ab'i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwiraubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza n'indwara zose n'ubumugabw'abantu.
24Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n'indembe barwaye indwara zitari zimwe, n'abatewe n'abadayimoni, n'abarwaye ibicuri n'ibirema arabakiza.
25Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n'i Dekapoli, n'i Yerusalemu n'i Yudayano hakurya ya Yorodani.